Kuri uyu wa gatandatu , tariki 7 Ukwakira 2023 , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ari kumwe na n’umuyobozi mukuru w’ikigo mpuzamahanga cya IRCAD ari nawe wagishinze , Prof. Jacques Marescaux bafunguye ku mugaragaro ishami ry’ikigo mpuzamahanga cya IRCAD Africa , gikora ubushakashatsi ku buvuzi bw’indwara ya Cancer.
IRCAD Africa , akaba ari ikigo cy’abafaransa gikora ubushakashatsi ndetse kikanabaga indwara za Cancer hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse akaba ari n’ikigo gitangirwamo amahugurwa kuri ubu buvuzi bw’indwara ya Cancer , bubagwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iki kigo kikaba cyafunguwe ku mugaragaro , mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali , I Masaka , IRCAD Africa akaba ari ikigo kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara ya Cancer ifata imyanya , inyama byo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri.
Iki kigo mpuzamahanga cy’abafaransa , IRCAD Africa , gikora ubushakashatsi ku buvuzi bw’indwara ya Cancer ndetse kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga cyatangije imirimo yacyo mu Rwanda , kikaba cyitezweho kuzatuma ibiciro bigabanuka ndetse kikanaziba icyuho cyari kiri mu Rwanda kubijyanye n’ubu buvuzi bw’indwara ya Cancer.
IRCAD Africa , akaba ari ikigo kitezweho kuzakira urujya n’uruza rw’abantu baturutse mu bihugu byo ku mugabane wa Africa , y’aba abaje kwivuza iyi ndwara ya Cancer ndetse n’abaje gufatiramo amahugurwa ku bijyanye no kuvura indwara za Cancer hifashishijwe ikoranabuhanga byose bizajya bitangirwa muri iki kigo cya IRCAD Africa , giherereye I Masaka mu mujyi wa Kigali , Rwanda.