Home Amakuru Gaza-Israel : Israel yongeye kwibasirwa n'ibitero by'umutwe wa Hamas

Gaza-Israel : Israel yongeye kwibasirwa n’ibitero by’umutwe wa Hamas

Umutwe wa Hamas wongeye kugaba ibitero ku gihugu cya Israel , byahitanye abanay-israel barenga 500 abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka aho ari ibitero byakozwe mu buryo butunguranye ndetse inzego z’umutekano za Israel zikaba zigihanganye nabyo.

Inzego z’umutekano z’igihugu cya Israel kuri ubu zikaba zigihanganye n’abarwanyi b’uyu mutwe wa Hamas binjiye muri iki gihugu , bakigarurira ibice bitandukanye byo mu majyepfo y’iki gihugu cya Israel ndetse bakanagira imbohe abaturage ba Israel babarirwa mu bihumbi.

Kuwa gatandatu , tariki 7 Ukwakira 2023 , akaba aribwo umutwe wa Hamas wagambye ibitero bitunguranye ku gihugu cya Israel , aho ari ibitero uyu mutwe wa Hamas wakoreshejemo ibisasu bya rocket byarasiwe muri Gaza byerekezwa mu mijyi inyuranye ya Israel.

Igihugu cya Israel gikomeje gukora ibitero byo kwihorere muri Gaza , nyuma y’ibitero by’umutwe wa Hamas.

Nyuma y’ibi bisasu bya rocket bibarirwa mu bihumbi 3,000 byarashwe muri Israel , abarwanyi b’uyu mutwe wa Hamas bakaba barayise binjirira mu majyepfo y’iki gihugu cya Israel ndetse bigarurira ibice byinshi , banagira imbohe abaturage b’iki gihugu cya Israel.

Mugihe , ubusanzwe Israel izwiho kuba ari kimwe mu bihugu byo kw’isi bifite ubutasi bukomeye bw’aba ubwimbere mu gihugu cyangwa ubutasi bwo mu mahanga “Mossad ” , y’aba abaturage ba Israel , abayobozi ndetse no kw’isi hakomeje kwibazwa icyabuze ngo Israel itahure iby’iki gitero cy’umutwe wa Hamas.

Iki gitero cy’umutwe wa Hamas kuri Israel , kikaba cyongeye kubaho mugihe Israel yarimo yizihiza isabukuru y’imyaka 50 yari ishize hahagaritswe intambara ya Yom kippur nabwo yibasiye abanya-israel batagira ingano , bakaba barimo bizihiza uwo munsi uzwi nka Simchat Torah.

Amakuru akavuga ko ibi bitero by’umutwe wa Hamas byahitanye abanay-israel barenga 500 mugihe abandi babarirwa mu bihumbi bakomeretse gusa Israel nayo ikaba yarakoze ibitero byo kwihorere aho bivugwa ko abanya-Palestine barenga 300 babiguyemo abandi barakomereka.

Igisirikare cya Israel gikomeje kurwana intambara yo kwirukana abarwanyi ba Hamas bigarurira ibice byo mu magepfo ya Israel.

Minisitiri w’intebe wa Israel , Benjamin Netanyahu , nyuma y’ibi bitero by’umutwe wa Hamas kuri Israel , akaba yarayise atangazako igihugu cye kuri ubu kiri mu ntambara y’igihe kirekire kandi igoye ubundi aburira umutwe wa Hamas utegeka Gaza ko ubwihisho bwaho buzahindurwa umuyonga.

Kuri ubu Israel ikaba ikomeje kurwana n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas bamaze kwigarurira ibice byo mu magepfo ya Israel ndetse bikanashimuta abanay-israel babarirwa muri za mirongo ari nako ikora ibitero byo kwihorere ku butaka bwa Gaza na Palestina , nyuma y’uko Netanyahu atangajeko igihugu cye kiri mu ntambara.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here