Home Imyidagaduro Imikino UEFA Champions League : Manchester United ahazaza hayo hakomeje kurimbuka

UEFA Champions League : Manchester United ahazaza hayo hakomeje kurimbuka

Ikipe ya Manchester United , ahazaza hayo hakomeje kurimbuka nyuma y’uko kuri ubu ari ikipe ikomeje guta icyubahiro n’ikuzo yari ifite ku rwego rw’isi , nyuma y’uko uko umwaka ushize undi ukaza irushaho kuva ku rwego yari iriho igasubira ku rwego rwo hasi.

Uyu mwaka w’imikino wa 2023/24 , abafana n’abakunzi b’iyi kipe ya Manchester United , akaba ari umwaka wagiye gutangira bayitezeho gukora ibitangaza doreko umwaka w’imikino wa 2022/23 warangiye igaragaza icyizere.

Gusa , ibyo batekerezaga kari byo bazabona bakaba baratunguwe no kubona ibitandukanye nibyo bari biteze doreko iyi kipe kuri ubu imaze gutsindwa imikino itandatu (6) mu mikino icumi (10) imaze gukina , ibintu byaherukaga kuba mu mwaka 1987 ubwo iyi kipe yari itaratozwa na Sir Alex Fargson.

Abakunzi ba Manchester United bakomeje kwibaza icyabuze ngo ibintu bihinduke muri iy’ikipe.

Abafana n’abakunzi b’iyi kipe bakaba bakomeje kwibaza ikizakorwa kugirango iyi kipe y’ubukombe kw’isi , ngo isubire ku murongo nkuko byahoze kuva igitozwa n’umunyabigwi Sir Alex Fargson doreko ugiye kuvuga amateka ya Manchester United avuga n’umutoza Sir Alex Fargson.

Muri uyu mwaka w’imikino , ikipe ya Manchester United kuri ubu ikaba yicaye kumwanya wa 10 muri shampiyona ya Primier League ndetse no kumwanya wa nyuma mw’itsinda rya UEFA Champions League n’amanota zero (0) kuko imaze gutsindwa imikino ibiri imaze gukina.

Manchester United gusa akaba ari ikipe irimo ibibazo by’uruhurirane utavuga ngo urangize doreko ariyo kipe yo kumugabane w’iburayi yitwako iri muzikomeye kw’isi idafite ibintu ku murongo kuko buri kimwe muri Manchester United usanga kijagaraye.

Haribazwa niba hari bwongere hakirukanwa umutoza utaramara n’imyaka ibiri kugirango hagire igihinduka muri Manchester United.

Kuva , Sir Alex Fargson asezeye gutoza Manchester United , ibintu kuva icyo gihe bikaba byarahindutse mu buryo bwose bubaho hakirukanwa abatoza hakaza abandi ariko ibintu bikanga bikananirana , gusa kimwe kigakomeza kuba imbogamizi y’ibindi byose aricyo abakire bafite iyi kipe.

Abafana ba Manchester United by’umwihariko mu bwongereza bakaba bamaze imyaka n’imyaka bigaragambya basako umuryango wa Family Grazer ufite iyi kipe wayigurisha ubundi Manchester United ikongera kubaho nk’ikipe y’umupira wa maguru kurusha kuba ikipe y’ubucuruzi.

Abakinnyi ba Manchester United bakomeje gushinjwa kutagaragaza ishyaka mugihe bakinira iyi kipe ya Manchester United.

Cristiano Ronaldo ubwo yatandukanaga n’iyi kipe nawe akaba yaravuze kuri ibi byifuzo bya bafana ba Manchester United ubundi avugako umuryango wa family Grazer utita kuri iyi kipe ko ahubwo wibera mu by’ubucuruzi kurusha uko wakita kuri Manchester United nk’ikipe y’umupira wa maguru.

Gusa , ibi byose bikaba ntacyo byatanze kuko uko bwije nuko bucyeye iyi kipe irushaho kugenda irindimuka ndetse umuryango wa family Grazer uyifite ukaba waranze kuyigurisha nyuma y’uko uyishyize kwisoko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here