Mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’iki gihugu , urukiko rwa gisirikare rwo muri uyu mujyi wa Goma , rwakatiye igihano cy’ugupfa umusirikare w’ipeti rya Colonel wabarizwaga mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida , I Goma.
Urukiko rwa gisirikare I Goma , rukaba rwakatiye igihano cy’ugupfa colonel Mike Mikombe nyuma y’uko rumuhamuje ibyaha by’ubwicanyi byakorewe abasiviri mu mujyi wa Goma muri Kanama uyu mwaka ubwo bari bagiye gukora imyigaragambyo.
Colonel Mike Mikombe , akaba yahamije ibi byaha by’ubwicanyi bwakorewe abasiviri mu mujyi wa Goma bagera kuri 56 , nk’uwari ukuriye uy’umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , mu mujyi wa Goma.
Uru rubanza rukaba rwaregagwamo abasirikare bagera kuri batandatu barimo na colonel Mike Mikombe , aho abasirikare bandi bagera kuri batatu bo ku rwego ruto bakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mugihe abandi babiri bagizwe abere muri uru rubanza.
Gusa , nubwo inkiko z’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo zigitanga igihano cy’ugupfa , leta ikaba itajya igishyira mu bikorwa ahubwo umuntu ukatiwe iki gihano ayita ahabwa igihano cyo gufungwa burundu ubuzima bwe bwose yari asigaje ku isi.
Tariki 30 Kanama 2023 , akaba aribwo mu mujyi wa Goma abaturage ba byukiye mu myigaragambyo gusa mugihe barimo kwitegura gutangiza iyi myigaragambyo akaba aribwo abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida wa Congo babitambitse ubundi barabarasa.
Muri uku kurasa , abaturage bagera kuri 56 bakaba barayise bahaziga ubuzima , ubu bwicanyi bakaba bwaramaganywe y’aba muri Congo ubwaho ndetse no mu mahanga byanatumye uwari umuyobozi w’intara ya kivu ya ruguru ayita yeguzwa agasimbuzwa undi.
Aba basirikare uko ari batandatu baregwaga muri uru rubanza , bakaba barireguye bavugako ngo bari bahahwe amakuru y’uko mu bigaragambya harimo abanzi b’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ngo kandi harimo na bafite intwaro