Mu gihugu cya Sudan , inzu yafatwaga nk’ikirango cy’umujyi mukuru w’iki gihugu Khartoum izwi nka Greater Nile Petroleum oil Company Tower ya kompanyi icukura ibikomoka kuri peterori muri iki gihugu cya Sudan , yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Video , zashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter , zikaba zaragaraje iyi nyubako ya magorofa 18 iherereye mu murwa mukuru wa Sudan , ishya igakongoka burundu nyuma y’uko yadukiriwe n’inkongi y’umuriro bikekwako yaturutse ku bitero by’umutwe wa RSF uhanganye n’igisirikare cya Sudan.
Ku cyumweru , tariki 17 Nzeri 2023 , akaba aribwo umutwe witwara nka gisirikare wabyutse ugaba ibitero byo mu kirere no ku butaka mu bice bigenzurwa n’igisirikare cya Sudan birimo n’igice iyi nyubako izwi nka , Greater Nile Petroleum oil Company Tower , iherereyemo.
Nyuma y’uko iyi nyubako ifashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka , nyiri gukora igishushanyo mbonera cy’ayo , Tagreed Abdin abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter akaba yaravuzeko gushya kw’iyi nyubako ari agahinda gakomeye , ati “ibi birababaje rwose”.
Greater Nile Petroleum oil Company Tower , akaba yari inyubako ya kompanyi icukura ibikomoka kuri peterori , aho yari imaze igihe ari ikirango cy’umujyi wa Khartoum ikorerwamo ibikorwa byinshi bitandukanye doreko na minisiteri y’ubutabera muri iki gihugu cya Sudan ariho yakoreraga.
Mu gihugu cya Sudan kuva tariki 15 Mata 2023 , hakaba haradutse intambara itewe no guhanganira ubutegetsi muri Sudan , hagati y’umukuru w’igisirikare cya leta ya Sudan ndetse n’umukuru w’umutwe witwara nka gisirikare wa Rapid Support Force (RSF).
Bikavugwa ko , iyi ntambara imaze guhita ubuzima bw’ibihumbi bya banya-Sudan , mugihe abandi babarirwa muri miliyoni 3 bamaze kuva mu byabo bahunga igihugu kubera iyi ntambara igiye kumara hafi igice cy’umwaka (amezi 6) abasirikare b’igihugu bahanganye n’umutwe wa RSF.