Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , kuwa 15 Nzeri 2023 , rwatangajeko rwataye muri yombi bwana Hakizimana Claver , umukozi wari ushinzwe amasoko mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative , RCA.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwaratangajeko Hakizimana Claver wari umukozi ushinzwe amasoko muri RCA , ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative , yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imitangire y’amasoko.
Mbere y’uko , Hakizimana Claver , atabwa muri yombi akaba yarayerutse kwitaba komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta , PAC , ku bibazo byagaragaye muri RCA byo kutubahiriza amategeko mu mitangire y’amasoko muri iki kigo.
Abadepite bagize iyi komisiyo ya PAC , bakaba baramuhase ibibazo aho ari ibibazo byamugoye ku bitangira ubusobanuro ubundi asaba imbabazi ariko , PAC , imusabira kuba yakurikiranwa n’inzego z’ubutabera kugira ngo abibazwe.
Nyuma yo gusabirwa gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera , tariki 15 Nzeri 2023 , akaba aribwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwatangajeko rwamutaye muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imitangire y’amasoko.
RIB , ikaba yaratangaje ko yataye muri yombi Hakizimana Claver ari kumwe n’ushinzwe ububiko bw’ibikoresho muri RCA (Logistic Officer) aho bakurikiranyweho gutanga isoko rya leta mu buryo bunyiranyije n’amategeko , gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mugihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano.