Umuhanzi w’umunyarwanda , Kagahe Ngabo Calvin , wamenyekanye nka Young CK kubera indirimbo ze zirimo indirimbo , umugabo , umurava ndetse n’izindi zitandukanye wari ufite imyaka 22 y’amavuko , yitabye Imana aguye mu gihugu cya Canada.
Amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 18 Nzeri 2023 , mugihe bivugwako yaba yaritabye Imana mw’ijoro ryo ku cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 , nkuko tubikesha ikinyamakuru , igihe.
Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi , Young CK , akaba ari inkuru yatunguranye ku buryo nuwatanze amakuru y’urupfu rwe yavuzeko urupfu rw’uyu muhanzi ari urupfu rwabaye mu buryo butunguranye hataramenyekana icyateye urupfu rw’uyu muhanzi.
Ubwo iyi nkuru y’urupfu rwa Young CK yamenyekanaga , akaba aribwo hari hatangiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uyu muhanzi , Young CK , wari utuye mu mujyi wa Ottawa mu gihugu cya Canada nkuko tubikesha , igihe.
Young CK , akaba yari umuhanzi w’umunyarwanda w’imyaka 22 , wageze mu gihugu cya Canada mu mwaka wa 2017 aho yageze muri iki gihugu cya Canada agiye kwiga ndetse aza no kuhatangirira urugendo rwe rwa muzika aho yagiye asohora indirimbo nyinshi zitandukanye.
Young CK , akaba yari atuye muri Ottawa , mbere y’uko hatangazwa urupfu rwe , akaba yari aherutse kugaragara mu bitaramo byabereye , Canada , birimo igitaramo cya Platini cyabaye tariki 2 Nzeri 2023 cyikabera muri Montreal , mugihe muri 2022 yitabiriye igitambaro cya The Ben na Nel Ngabo ndetse n’igitaramo cya diamond byose byabereye muri Ottawa.