Mu gihugu cya Niger , agatsiko ka gisirikare kayoboye ik’igihugu cya Niger kahaye amasaha 48 Ambassaderi w’igihugu cy’ubufaransa yo kuba yavuye ku butaka bw’igihugu cya Niger , ashinjwa kuba yaranze kwitabira ubutumire bwa minisitiri w’ububanyi na mahanga wa Niger.
Mw’itangazo ryasohowe na minisiteri y’ububanyi na mahanga ya Niger , rikaba rivugako Ambassaderi w’ubufaransa yahahwe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bw’igihugu cya Niger nyuma yuko yanze ubutumire bwa minisitiri kugirango bagire ibyo baganiraho birimo ibikorwa bya leta y’ubufaransa binyuranyije n’inyungu z’igihugu cya Niger.
Ir’itangazo rya minisiteri y’ububanyi na mahanga ya Niger kandi rikaba rikomeza rivugako nyuma yo kwanga kwitabira ubutumire bwa minisitiri wa Niger , Ambassaderi w’ubufaransa , M.Sylvain Itte , ubuyobozi bw’igihugu cya Niger bwafashe icyemezo cyo kumusaba kuba yavuye ku butaka bw’iki gihugu , mu masaha 48.
Agatsiko ka gisirikare kayoboye ik’igihugu cya Niger muri ik’igihe ndetse na Goverinoma y’ubufaransa bakaba bakomeje kurebana ayingwe , nyuma y’uko uwari umwambari w’ubufaransa Perezida Mohamed Bazoum ahiritswe ku butegetsi naka gatsiko ka gisirikare kuri ubu kayoboye ik’igihugu cya Niger.
Aka gatsiko ka gisirikare kayoboye Niger kakaba karashinjije igihugu cy’ubufaransa ndetse n’umuryango wa CEDEAO utibagiwe na America , kuba bose bari mu mugambi wo gutera igihugu cya Niger bagasubizaho Perezida Mohamed Bazoum , umaze igihe kingana n’ukwezi ahiritswe ku butegetsi bwa Niger.
Ni mugihe ariko aka gatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum kaburiyeko kazirwanaho mugihe haba hari igikorwa cya gisirikare gikozwe na mahanga mu gutangiza intambara ku butegetsi bwa gisirikare buriho muri ik’igihugu cya Niger buyobowe na Gen Abdourahamane Tchiani.