Home Amakuru Perezida Kagame yaganiriye n'abavuga rikumvikana bo mu ntara y'amajyarugu n'uburengerazuba

Perezida Kagame yaganiriye n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’amajyarugu n’uburengerazuba

Kuri uyu wa gatanu , tariki 25 Kanama 2023 , nibwo umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana (700) bo mu ntara y’amajyarugu n’uburengerazuba , aho ari ibiganiro byagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa gatanu , akaba aribwo Perezida Paul Kagame yahuye n’abavuga rikumvikana 700 bo mu ntara y’amajyarugu niy’iburengerazuba bagahurira mu kigo cya gisirikare cya Nyakinama giherereye mu karere ka Musanze.

Akaba ari ibiganiro umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yitabiriye nyuma yo kuva mu muhango wo gusoza itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 aho ari umuhango wari wabereye I nkumba mu karere ka Burera aho hasojwe itorero Indangamirwa ryari rimaze igihe kingana n’iminsi 43 ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 412.

Perezida Paul Kagame , akaba yahuye n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’amajyarugu niy’iburengerazuba , nyuma y’uko muri iy’intara y’amajyarugu mu karere ka Musanze habareye amahano hagakoreshwa ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono”.

Ib’ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’abakono” ariko bikaba byaraje kwamaganwa n’umuryango wa FPR-Inkotanyi uvugako ari ibirori bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse uy’umuryango usaba abanyamuryango bawo ku byamagana no kwitandukanya nabyo.

“Agapfa kaburiwe ni Impongo” Perezida Paul Kagame yaburiye abakigaragara muri ay’amacakubiri

Gusa , nyuma abakoresheje ib’ibirori barimo na Kazoza Justin w’imitswe nk’umutware w’Abakono bakaba barasabye imbabazi mu inama yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yabaye , tariki 23 Nyakanga 2023 , mu rwego rwo kurebera hamwe ibintu bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Goverinoma y’u Rwanda kandi ikaba yaragiye ifata ingamba zitandukanye mu rwego rwo gukomeza gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda zirimo kwirukana Aba-Mayor batatu icyarimwe bayoboraga uturere two muri iz’intara kubera ku ntanirwa kubahiriza inshingano zabo zirimo no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga naba bavuga rikumvikana bo muri iz’intara akaba yagarutse ku macakubiri ubundi agaragaza ko amategeko y’u Rwanda ari urugero rugaragaza uburyo nyabwo amacakubiri ashobora gusenya ubundi avugako ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo bwagejeje ku mpinduka nziza igihugu cyimaze kugeraho.

Umukuru w’igihugu kandi akaba yaragarajeko mu Rwanda ntawe utaragizweho ingaruka n’amacakubiri kuko mu Rwanda hari imiryango yabuze ababo ndetse n’imiryango ifite abakoze Jenoside ubundi agaragazako ubumwe bw’Abanyarwanda ariho muti rukumbi wo nyine kuri ibi byose.

Perezida Paul Kagame kandi akaba yavuzeko habayeho gusubira mu migirire y’amacakubiri asenya byaba ari ukwisenya kwa banyarwanda ubwabo , umukuru w’igihugu akaba yaburiye n’ahandi mu gihugu hashobora kuba hari iy’imigirire y’amacakubiri ubundi asabako babihagarika mugihe gito kandi gishoboka cyangwa bagahura n’ingaruka zabyo ubundi abacira umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo “agapfa kaburiwe ni Impongo”.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here