Home Breaking News AfroBask 2023 : Nigeria itsinze u Rwanda amanota (79-48) mu gikombe cya...

AfroBask 2023 : Nigeria itsinze u Rwanda amanota (79-48) mu gikombe cya Africa cy’abagore muri basketball

Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore itsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri 1/2 cy’igikombe cya Africa cy’abagore cya basketball (FIBA Women’s AfroBask 2023) kirimo kubera mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere , amanota 79-48 y’u Rwanda .

Akaba ari umukino watangiye mu masaha y’umugoroba mu nzu y’imyidagaduro ya BK Arena aho ari inzu imaze kumenyerwa mu Rwanda nk’inzu y’imyidagaduro aho yakira imikino igiye itandukanye ya basketball ndetse na volleyball , ku rwego rwa Africa n’isi muri rusange.

Muri ik’igikombe cya Africa cy’abagore (FIBA Women’s AfroBask 2023) u Rwanda rukaba rusezerewe muri 1/2 n’igihugu cya Nigeria , mugihe rwari rwahageze rusezereye igihugu cya Uganda muri 1/4 aho ikipe y’igihugu y’abagore yari yabashije gutsinda Uganda , amanota 66-61.

Uy’umukino wa 1/2 kandi akaba ari umukino wari wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aho yari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame ndetse n’abuzukuru be babiri ndetse na Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Mimosa.

Ni mugihe kandi mbere y’uyu mukino umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yari yahuye n’ikipe y’igihugu y’abagore yiteguraga uy’umukino akabanza kubaganiriza , u Rwanda rukaba rusezerewe muri iy’imikino ya 1/2 cyayo nyuma y’uko ari kunshuro ya mbere rwari rugeze muri ik’ikiciro cya 1/2.

Nigeria itsinze u Rwanda mugihe ihabwa amahirwe yo kwegukana ik’igikombe cya AfroBask 2023 , nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma.
Nigeria yasezereye u Rwanda irurusha kuburyo bugaragara.
U Rwanda rusezerewe nyuma y’uko rwari rwatsinze Uganda , amanota 66-61 , muri 1/4.
Mbere y’umukino umukuru w’igihugu yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu baraganira.
Perezida Paul Kagame n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bafashe ifoto y’urwibutso.
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here