Uwakoresheje ibirori byo kwimikwa nk’umutware w’Abakono , byabereye mu karere ka Musanze tariki 9 Nyakanga 2023 , bikaza kwamaganwa n’umuryango wa FPR-Inkotanyi , yasabye imbabazi umuryango wa FPR-Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange , avugako bitazasubira.
Kazoza Justin , watumije ibirori byo kumwimika nk’umutware w’Abakono , kuri ik’icyumweru mu inama y’umuryango wa FPR-Inkotanyi , we n’abagenzi be basabye imbabazi umuryango wa FPR-Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange , ku makosa bakoze ubundi avugako batigeze bashishoza ngo bamenye ingaruka zabyo.
Kuri ik’icyumweru ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa FPR-Inkotanyi I Rusororo mu karere ka Gasabo , akaba aribwo hateraniye inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abasaga 800 yigaga ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda , akaba ari inama kandi yitabiriwe n’abayobozi b’indi mitwe ya Politike no mu z’indi nzego.
Iy’inama y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ikaba yateranye nyuma y’uko ubuyobozi bw’umuryango wa FPR-Inkotanyi bwamaganye ibirori byabereye mu karere ka Musanze “byiswe Iyimikwa ry’umutware w’Abakono” aho wamaganye ib’ibirori uvugako ari ibirori binyuranyije n’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse usaba abanyamuryango ba FPR , kwitandukanya nabyo.
Ubwo yari muri iy’inama y’umuryango wa FPR-Inkotanyi , Kazoza Justin akaba yavuzeko asaba imbabazi umuryango wa FPR-Inkotanyi , agasaba imbabazi abanyarwanda , agasaba imbabazi n’abayobozi b’igihugu na b’umuryango wa FPR , ndetse n’abantu yatumiye bakagwa mu makosa batabigambiriye.
Kazoza , akaba yavuzeko yabitewe no kudashishoza ndetse no kutareba kure ngo amenye ingaruka ibyakozwe byo kwimika umutware w’Abakono bishobora guteza ubundi avugako yijeje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko ibisa nk’ibyabaye bitazasubira kuko abanyarwanda bagomba kubakira k’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Iy’inama y’umuryango wa FPR-Inkotanyi , akaba ari inama yatangiwemo ikiganiro cyihariye cyasuzumaga ibibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse inafatirwamo imyanzuro igamije guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda , iy’inama kandi akaba ari inama yari yitabiriwe n’abayobozi bakuru bo ku rwego rw’igihugu.