Nyuma y’ibirori byabereye mu karere ka Musanze , tariki 9 Nyakanga 2023 , byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’abakono ” ndetse bikitabirwa n’abamwe mu bayobozi bo mu nzego z’igihugu , umuryango wa FPR-Inkotanyi ukaza kubyamagana ndetse ugasaba n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kwitandukanya nabyo.
Nyuma , y’uyu muburo w’ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi , bamwe mu bayobozi bitabiriye ib’ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’abakono” basabye imbabazi umuryango wa FPR-Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange , ni mugihe kandi hari n’abatangiye kwegura mu nshingano zabo kubera amakosa bakoze.
Kuri ik’icyumweru , tariki 23 Nyakanga 2023 , ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa FPR-Inkotannyi I Rusororo mu karere ka Gasabo , hakaba harateraniye inama yiga ku bibazo bitandukanye bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda , aho ari inama yitabiriwe n’abasaga 800.
Ni mugihe iy’inama yateranye nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bw’umuryango FPR bwamaganye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’abakono” , iy’inama kandi ikaba yari yanitabiriwe n’abamwe mu bayobozi bitabiriye ib’ibirori barimo Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ndetse na Kazoza Justin watumije ibirori byo kumwimika nk’umutware w’abakono.
Muri iy’inama aba bose ndetse n’abandi bagaragaye muri ib’ibirori , bakaba barasabye ijambo ubundi bagasaba imbabazi ku makosa bakoze gusa nyuma y’umunsi umwe iy’inama y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ibaye bamwe muri aba bayobozi bagaraye muri ib’ibirori bakaba batangiye gusezera mu nshingano bari barimo bavugako bakoze amakosa akomeye bitabira ib’ibirori.
Mu butumwa burebure yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter , Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda , Nyirasafari Esperance , akaba yanditse ubu butumwa asaba imbabazi umuryango wa FPR-Inkotanyi , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse n’abanyarwanda muri rusange ku makosa yakoze yitabira ibirori byo kwimika umutware w’abakono.
Nyirasafari Esperance , akaba yavuzeko asaba imbabazi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange , ku makosa yakoze yitabira ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’abakono” ubundi avugako azi neza ingaruka zabyo kandi ko asaba imbabazi kuba ntacyo yakoze ngo abihagarike.
Ni mugihe uwari Visi Mayor wa karere ka Musanze , Andrew Rucyahana Mpuwe , nyuma y’uko nawe yitabiriye ib’ibirori , yanditse ibaruwa asezera ku nshingano yarafite aho muri iy’ibaruwa yanditse asezera ku nshingano ze , yavuzeko bitari bikwiye nk’umuyobozi kwitabira igikorwa nkicyo gicamo ibice ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni mugihe kandi muri iy’inama y’umuryango wa FPR-Inkotanyi yabaye kuri ik’icyumweru , umujyanama wa Perezida mu by’umutekano , General James Kabarebe , yatangajeko ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu (RDF) bwafunze abasirikare batatu bagaragaweho kuba baritabiriye ib’ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’abakono “