Umuyobozi w’idini ya Islam mu Rwanda , Mufti Sheikh Salim Hitimana , ku munsi wa Eid al-Adha yasabye abayoboke b’idini ya Islam gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo n’ubusabane ndetse no kwitandukanya n’ikibi cyangwa ibikorwa byose bishobora guhindanya ishusho y’abayisiramu n’ubuyisiramu.
Mufti Sheikh Salim Hitimana , akaba yarabigarutseho mw’isengesho ry’umunsi mukuru w’abayisiramu , Eid al-Adha , wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho imbaga nya mwinshi y’abayisiramu batuye mu mujyi wa Kigali bari bazindukiye mw’isengesho ryo kwizihiza uy’umunsi mukuru wa Eid al-Adha.
Kuri uyu wa gatatu , tariki 28 Kamena 2023 , akaba aribwo abayisiramu bo mu Rwanda ndetse nabo mu mahanga basindutse bizihiza umunsi mukuru w’igitambo uzwi nka , Eid al-Adha aho abayisiramu kw’isi hose biziyiza uy’umunsi mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana ryo gutanga igitambo.
Mu Rwanda , akaba ari umunsi wizihijwe mu gihugu hose doreko abayisiramu mu Rwanda hose babyukiye mw’isengesho ryo kwizihiza uy’umunsi mukuru wo gutanga igitambo , Eid al-adha , aho ku rwego rw’igihugu ari umunsi wizihirijwe kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium.
Eid al-adha kandi mu Rwanda , akaba ari umunsi mukuru witabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda , Lt Gen Mubarakh Muganga nk’ibisanzwe kuko nubwo ari ingabo y’igihugu ari n’umuntu ukunda gusenga kandi cyane , Lt Gen Mubarakh Muganga buri gihe akaba akunda kugaragara yifatanyije n’abandi bayisiramu kuri Kigali Pele Stadium mw’isengesho ryo kwizihiza iminsi mikuru y’idini ya Islam.