Home Amakuru Urukiko rw'ubujurire i London , rwitambitse amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda

Urukiko rw’ubujurire i London , rwitambitse amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda

Ku gicamutsi cyo kuri uyu munsi , nibwo urukiko rw’ubujurire rwo mu mujyi wa London mu bwongereza rwasomye umwanzuro w’urukiko ku masezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu cy’ubwongereza binyuranyije n’amategeko , agenga abimukira bashaka ubungiro muri ik’igihugu.

Urukiko rw’ubujurire rw’I London mu bwongereza , rukaba rwanzuyeko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ari gahunda inyuranyije n’amategeko ko bidashobokako bakoyerezwa , gusa akaba ari umwanzuro utari witezwe ku mpande z’ibihugu byombi y’aba Ubwongereza cyangwa u Rwanda.

Urukiko rw’ubujurire rw’I London , mu gutangaza uy’umwanzuro wo kwitambika amasezerano ibihugu byombi byagiranye umucamanza akaba yavuzeko uy’umwanzuro wafashwe n’urukiko hagendewe ku bintu byinshi birimo no kuba u Rwanda ngo atari n’igihugu cya gatatu gitekanye cyo koherezamo abasaba ubuhungiro muri ik’igihugu cy’ubwongereza.

Umuvugizi wa Goverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo avuga ku cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rw’I London cyo kutohereza abimukira mu Rwanda hagendewe kuba rudatekanye , akaba yavuzeko ko ari ikibazo gikomeye kuba urukiko rw’ubujurire rw’I London rwanzuyeko u Rwanda rutakakira impunzi ngo kuko atari igihugu gitekanye.

Yolanda Makolo , akaba yavuzeko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi ndetse avugako u Rwanda ari igihugu cyemejwe n’ishami ry’umuryango wa abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi , UNCHR , ndetse n’indi miryango mpuzamahanga kuba igihugu k’intangarugero mu kwakira impunzi.

U Rwanda n’ubwongereza , mu mwaka wa 2022 akaba aribwo ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’uko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira boherejwe n’ubwongereza baba barafashwe binjira muri ik’igihugu cy’ubwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga abimukira bashaka ubungiro muri ik’igihugu cy’ubwongereza.

Gusa nyuma yisinywa ry’aya masezerano , akaba ari amasezerano atarigeze ashyirwa mu bikorwa n’umunsi wa rimwe bitewe n’imbogamizi ndetse n’abagiye bayitambaka batanga impamvu zitandukanye zituma ay’amasezerano adashyirwa mu bikorwa n’impande zombi zayasinye , ubu umwaka ukaba ugiye gushize atarashyirwa mu bikorwa.

Goverinoma y’ubwongereza nayo ikaba yanenze uy’umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire rw’I London uvugako ay’amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda anyuranyije n’amategeko ubundi ivugako umwanzuro w’urukiko ari umwanzuro uvanze.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here