Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame na madam we Madam Jeannette Kagame , bageze mu gihugu cya Seychelles aho batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri ik’igihugu cya Seychelles aho ari uruzinduko ruzahurirana n’isabukuru y’imyaka 47 ik’igihugu cya Seychelles kimaze kibonye ubwigenge.
Kuri uyu wa gatanu , tariki 28 Kamena 2023 , akaba aribwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ari kumwe na madam we Madam Jeannette Kagame bageze muri Seychelles ubundi bakakirwa n’abagenzi babo b’igihugu cya Seychelles , Perezida Wavel Ramkalawan ndetse n’umugore we Madam Linda Ramkalawan.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse na madam we Madam Jeannette Kagame , ur’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri ik’igihugu cya Seychelles akaba ari n’uruzinduko ruzahurirana n’isabukuru y’imyaka 47 ik’igihugu cya Seychelles kimaze kibonye ubwigenge , kuva mu mwaka wa 1976 cyabona ubwigenge.
Muri ur’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame akaba yaje kugirana ibiganiro mu muhezo na mugenzi we Perezida Wavel Ramkalawan w’iki gihugu cya Seychelles ndetse nyuma yo gusoza kugirana ib’ibiganiro byo mu muhezo bakaba baje no kwitabira ibiganiro bihuriwemo n’intumwa z’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame , nyuma yo kwakirwa na mugenzi we Perezida Ramkalawan , akaba yavuzeko igihugu cya Seychelles ndetse n’u Rwanda ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho by’umwihariko guteza imbere imibereho y’abaturage ubundi avugako imikoranire n’umubano w’ibihugu byombi bizarushaho gutera imbere.