Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere , RwandAir , yatangiye urugendo rwa mbere rwo mu kirere rwerekeza mu gihugu cy’ubufaransa mu mujyi wa Paris , akaba ari urugendo yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ahagana saa saba n’igice , yerekeza ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle mu bufaransa.
RwandAir , ikaba igihe kuzajya yerekeza mu gihugu cy’ubufaransa mugihe kingana n’inshuro eshatu mu cyumweru mu rwego rwo kwagura ingendo ndetse n’ubucuruzi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi u Rwanda n’ubufaransa ndetse no ku mugabane w’iburayi muri rusange.
Ubufaransa , bukaba bwabaye igihugu cya gatatu kompanyi ya RwandAir igihe kuzajya yerekezamo mu ngendo zayo zo mu kirere , nyuma y’igihugu cy’ubwongereza n’igihugu cya Brussel ndetse n’ibindi byerekezo birenga 20 iyi kompanyi y’u Rwanda , RwandAir , isanzwe ikoreramo byo muri Africa ndetse n’umugabane wa Asia.
Nyuma yo kugeza abagenzi ba mbere ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle I Paris mu bufaransa , ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Paris bukaba bwavuzeko ari ibyishimo kwakira I Paris urugendo rwa mbere rw’indege ya RwandAir ndetse buvugako indege ya Airbus A330-300 ariyo ndenge ya RwandAir igiye kuzajya yerekeza muri ik’igihugu cy’ubufaransa.
U Rwanda n’ubufaransa , akaba ari ibihugu bitakunze kugirana umubano mwiza bitewe n’uruhare ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bushinjwa gusa uy’umubano ukaba warongeye kuzahuka nyuma y’uko Perezida Macron agiye ku butegetsi bw’iki gihugu cy’ubufaransa aho urugendo rwa mbere rw’indege ya RwandAir rwatanze ikimenyetso cy’uko uy’umubano wakongera kuba mwiza.