Home Imyidagaduro Imikino Manchester United yasohoye imyambaro mishya izambara mu mwaka w'imikino wa 2023/24

Manchester United yasohoye imyambaro mishya izambara mu mwaka w’imikino wa 2023/24

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’ubwongereza yerekanye imyambaro mishya yakozwe n’uruganda rwa Adidas , izajya yambaye mugihe yakiniye ku kibuga cy’ayo Old Trafford mu mwaka w’imikino wa 2023/24 , biteganyijweko uzatangira mu kwezi kwa munani.

Manchester United , ikaba yerekanye iy’imyambaro mishya mugihe iri kwitegura gutangira gukina imikino izayifasha kwitegura imikino ya shampiyona y’ubwongereza , Primier League , biteganyijweko izatangira mu kwezi kwa munani.

Manchester United , ikaba irimo kwitegura umwaka w’imikino wa 2023/24 , nyuma y’uko yarangije shampiyona ya Primier League mu mwaka w’imikino 2022/23 iri kumwanya wa gatatu ndetse yegukanye n’igikombe cya Carabao Cup nyuma y’imyaka irindwi itazi gutwara igikombe uko bisa.

Manchester United , mu kwerekana iy’imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023/24 , ikaba yifashishije abakinnyi bayo barimo umukinnyi Marcus Rashford , Casemiro , Lisandro Martinez , Sancho ndetse n’abandi bakinnyi bagize amakipe y’iyi kipe ya Manchester United.

Manchester United mugihe ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2023/24 , ikaba inakomeje urugamba rwo kwibikaho abakinnyi bashya aho kuri ubu hakomeje kuvugwako ikomeje gushaka umukinnyi w’ikipe ya Chelsea Mason Mount , ishobora gutangaho amafaranga agera kuri miliyoni 55 z’amapawundi.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here