Kuri uyu wa kane , tariki 25 Gicurasi 2023 , nibwo Fulgence Kayishema warumaze igihe ahingwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yafatiwe mu gihugu cya Africa y’epfo , nyuma y’imyaka irenga 20 ahingwa.
Fulgence Kayishema , akaba yari mu bantu ba mbere bashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho aho yari yarahunze ubutabera kuva mu mwaka wa 2001 , akaba yafashwe nyuma y’imyaka irenga 20 agafatirwa mu gihugu cya Africa y’epfo.
Fulgence Kayishema , akaba akurikiranyweho kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abatutsi barenga ibihumbi 2000 bari bahungiye kuri kiliziya ya Nyange muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Kayishema , akaba yaramaze igihe kingana n’imyaka irenga 20 yiyisha inzego z’ubutabera nyuma y’uko yari yarahunze kuva mu mwaka wa 2001 , akaba yafashwe aza asanga n’abandi bafashwe hashize igihe bashakishwa n’inzego z’ubutabera barimo na Felician Kabuga.
Nyuma y’uko , Fulgence Kayishema , afatiwe muri Africa y’epfo uwuhagariye urukiko mpuzamahanga rwasigaranye inshingano zo kuburanisha abakoze ibyaha bya Jenoside , akaba yavuzeko ifatwa rya Kayishema ari intambwe nziza mu butabera itewe mu gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Fulgence Kayishema , akaba yafatiwe I Paarl mu gihugu cya Africa y’epfo nyuma y’imyaka irenga 20 yiyisha inzego z’ubutabera , akaba akurikiranyweho gufatanya na Padiri Seromba kwica Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya ya Nyange barenga ibihumbi 2000 , bakabasenyeraho iyo kiliziya.