Umukuru w’igihungu , Perezida Paul Kagame , yasuye akarere ka Rubavu gaherutse kwibasirwa n’ibiza byibasiye u Rwanda bigahitana abagera 131 ariko by’umwihariko bigahitana abagera kuri 26 bo muri aka karere ka Rubavu.
Mu masaha y’igicamutsi , kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 , Perezida Paul Kagame akaba aribwo yageze muri aka karere ka Rubavu ubundi agatemberezwa mu duce tw’aka karere twibasiwe n’ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 26 bo muri aka karere ka Rubavu.
Umukuru w’igihungu akaba yasuye akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwihanganisha abaturage batuye muri aka karere ariko by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibiza kuri ubu bakaba barashyizwe mu masite agiye atandukanye mugihe leta igikora ibishoboka ngo ibafashe.
Muri ur’uruzinduko kandi mu karere ka Rubavu , Perezida Paul Kagame akaba yanasuye ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo ryo muri aka karere ka Rubavu naryo rikunze kwibasirwa n’ibiza muri aka karere ubundi aganira n’abanyeshuri baryigamo yasanze bari mu masomo.
Umukuru w’igihungu ubwo yahuraga n’abaturage ba karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza , akaba yabihanganishije ubundi ababwirako uko bahangayitse arinako igihugu gihangahikishijwe nabo , Perezida Kagame akaba yasabye ab’abaturage gukomeza kwihangana.
Abaturage ba Rubavu nubwo ariko ibiza bitari biboroyehe , bakaba bakiranye urugwiro umukuru w’igihungu ndetse banashima uburyo ubuyobozi bw’igihugu bukomeje kubitaho bubafashe ubundi bashimira Perezida Paul Kagame waje kubasura nyuma y’iminsi mike ibiza byibasiye akarere ka Rubavu bigahitana abagera kuri 26.