Kuri uyu wa gatanu nibwo Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince kid ubwo yari umuyobozi wa kompanyi itegura irushanwa ry’ubwiza , Miss Rwanda , yongeye kwitaba urukiko kugirango akomeze kuburana urubanza rwe rw’ubujurire.
Prince kid akaba yari yaratawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , mu mwaka wa 2022 , akurikiranyweho ibyaha birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina bivugwako yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza , Miss Rwanda , mu bihe bitandukanye.
Nyuma y’amezi atandatu Ishimwe Dieudonne afunzwe urukiko rukaba rwaraje ku mugira umwere kuri ibyo byaha yari akurikiranyweho ndetse rutegeka ko ayita afungurwa gusa nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko ubushinjacyaha bukaba bwarayise bujurira uwo mwanzuro w’urukiko.
Prince kid , akaba yarongeye kwitaba urukiko kugirango akomeze kuburana urubanza rwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuriye umwanzuro w’urukiko wo ku mugira umwere , bugasabako yafungwa bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho gusa urukiko rwo rukaba rwari rwamugize umwere kuri ibyo byaha.
Kuri uyu wa gatanu , tariki 28 Mata 2023 , ubwo Prince kid yongeraga kugaragara imbere y’urukiko kugirango akomeze iburanisha ry’urubanza rwe akaba yabwiye urukiko ko amajwi ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko ari amajwi yahinduwe bakagira ibyo akuramo.
Ubushinjacyaha nabwo bukaba bwemeyeko koko ayo majwi ya Prince kid yahinduwe bakagira ibyo bakuramo ubundi bwisobanura buvugako impamvu hari ibyakuwe muri ayo majwi byakuwemo ngo kuko bitari bijyanye n’icyaha aregwa.
Prince kid akaba yabwiye urukiko ko ruramutse rw’umvise ikiganiro cyose yagiranye na nyiri bwite (umukobwa) byatanga ishusho y’icyo bombi baganiraga gitandukanye kure cyane n’icyo ubushinjacyaha bwo bwagaragaje imbere y’urukiko.
Umucamanza ukuriye urubanza akaba yayise asaba ubushinjacyaha ko bwazatanga amajwi y’umwimerere y’ikiganiro cya Prince kid ndetse n’umukobwa bagiranye atarakuwemo n’ikintu na kimwe , ni mugihe Prince kid kuri ubu aburana adafunze nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko.