Isiraheli yatangaje ko yagabye ibitero by’indege muri Gaza ijoro ryashize nyuma yuko Abanyapalestine batangije ibitero bifashishije ibipirizo bitera inkongi y’umuriro muri kariya gace, ni yo mirwano ya mbere ikomeye kuva intambara y’ iminsi 11 yaba mu kwezi gushize.
Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyibasiye ibice by’ibirindiro bya Hamas, umutwe wa gisirikare ugenzura agace ka Gaza.
Ku wa kabiri, ibipirizo birimo imyuka itera inkongi y’ umuriro byateje inkongi 20 mu majyepfo ya Isiraheli.
Hamas yavuze ko ibi yabikoze nk’ingaruka z’imihango ikorwa n’abanya isilaheri mu kwishimira imyaka ishize bigaruriye igice k’iburasirazuba bw’umujyi wa Yerusalemu.
Nta nkomere zagaragaye ku mpande zombi kandi ituze ryari ryaragarutse mu gitondo cyo ku wa gatatu.
Mu itangazo ry’ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF) ryatangaje ko indege z’intambara zazo zagabye ibitero mu matware ya gisirikare ya na Hamas mu mujyi wa Khan Younis no mu mujyi wa Gaza.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyapalestine WAFA byatangaje ko indege yateye igisasu ahantu mu gace ka Maen, mu majyepfo y’umujyi wa Khan Younis, no mu majyepfo y’Umujyi wa Gaza, byangiza ibintu.
Umuvugizi wa Hamas yavuze ku rubuga rwa Twitter ko Abanyapalestine bazakomezanya umurava wo kurengera uburenganzira bwabo n’ahantu hera i Yeruzalemu.
Mu myaka yashize, abarwanyi b’umutwe wa Hamas bagiye bohereza imipira (ibipirizo) irimo imyuka ya hellium, ibicanishwa ndetse n’ibiturika ku mupaka wa Gaza. Ibi byose byateje inkongi z’umuriro zirenga amajana mu gihugu cya Islael, byatwitse amahegitari ibihumbi by’amashyamba ndetse n’imirima ihingwamo ibiribwa.
Ibitero by’indege ni byo bya mbere byakozwe kuri guverinoma nshya ya Isiraheli, bwatangiye ku cyumweru, busimbura Benjamin Netanyahu wari amaze imyaka 12 ku butegetsi.
Kuri uyu wa gatatu, IDF yavuze ko abasirikare bayo barashe umugore w’umunyapalestine bivugwa ko yagerageje kugonga imodoka no gutera icyuma umusirikare kuri bariyeri iri kuri West Bank. Bivugwa ko yapfuye azize ibikomere.