Ziona Chana wari atuye mu gihugu cy’ Ubuhinde yitabye Imana kuri iki cyumweru asiza abagore 38, abana 89, abuzukuru 36, abakazana 14 n’abakwe 26.
Chana n’abagize umuryango we bose uko ari 181 babanaga hamwe mu nzu nini ifite amagorofa ane n’ibyumba ijana. Abagore be bose uko ari 38 babanaga mu cyumba kimwe kinini kiri hafi n’icyo Chana yararagamo. Iyi nzu kandi ikurura ba mukerarugendo baturuka imihanda yose baje kureba imibereho y’uyu muryango wa mbere munini kw’Isi.
Umugore wa mbere Ziona Chana yashatse yamurushaga imyaka itatu, yamushatse afite imyaka 17 y’amavuko gusa, ndetse ahabwa icyubahiro cyo kuba ariwe mukuru mu muryango, niwe ugenzura ibikorwa bya buri munsi by’umuryango; buri joro bifashisha ibiro 100 by’umuceri, ibiro 60 b’ibirayi, inkoko 30.. kugira bagaburire abagize umuryango bose.
Chana n’umuryango we bari batunzwe n’ubuhinzi.
Abaganga babwiye ibiro ntaramakuru PTI ko Chana yabanje kurembere iwe mu rugo, akazanwa ku bitaro Ku cyumweru nimugoroba, aho byatangajwe ko yapfuye akimara gusuzumwa n’abaganga. Chana yari arwaye indwara ya Diayabete n’umuvuduko munini w’amaraso (Hypertension).
Umuryango we ubarizwa mw’ idini rya gikirisitu ryitwa Chana Pawl ryari rihagarariwe na Chana dore ko ryashinzwe na sekuru we mu mwaka w’ 1942 rifite abayoboke barenga 2000 ndetse ryemerera abagabo gushaka abagore benshi.