Home Amakuru Abanyarwanda ntibibaza impamvu , America ikomeje kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi...

Abanyarwanda ntibibaza impamvu , America ikomeje kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Mugihe u Rwanda n’abanyarwanda , n’isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , abantu bongeye kwibaza kuri Politike ya America ku bijyanye n’uruhande rwayo mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abataribake bakaba barongeye kwibaza kuri Politike ya America ku bijyanye n’uruhande rwayo mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , nyuma y’uko inzego zishinzwe ububanyi n’amahanga z’iki gihugu zanditse ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 29.

Mu butumwa zatanze zikaba zaranditseko mu bibukwa harimo nayandi moko , mugihe Jenoside yabaye mu Rwanda bizwi neza kandi mu buryo budashidikanywaho ko ari Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , ibintu byongeye kwerekana uruhande rwa America mu gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

America , akaba aricyo gihugu cyo nyine cyinangiye cyikaguma kumvugo yo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , yo kuvuga ngo”hibukwe bose” , mugihe Jenoside yabaye mu Rwanda yemejwe n’umuryango wa abibumbye ndetse n’izindi nzego zitandukanye.

America kandi akaba aricyo gihugu kw’isi cyiyemeje gushyiraho umurongo wa Politike ugamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho ik’igihugu cya America aricyo gihugu cyintenga Politike y’ubuyobozi bw’u Rwanda , mugihe abanyarwanda bo ba bwishimiye.

America nicyo gihugu gihora kivuga ibibi kuri Politike y’u Rwanda ndetse no kuyishyiraho igitutu nubwo byose nta musaruro bitanga , America akaba aricyo gihugu gishyigikira ibikorwa by’iterabwoba byose bigamije guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ikarengaho ikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Mu bikorwa by’iterabwoba America iherutse gushyigikira byari bigamije guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda , akaba ari ibitero by’umutwe wa FLN/ MRCD warukuriwe na Paul Rusesabagina ndetse ib’ibitero bikaza kuburizwamo ubundi n’ababigabye bakaza gutabwa muri yombi ubundi bagakatirwa n’inkiko barimo na Rusesabagina.

Gusa ibintu ntibyashimishije America nyuma y’uko umugambi wayo uburijwemo ubundi itangira urugendo rushya rwo gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure umwambari wayo Paul Rusesabagina waruyoboye umutwe wa FLN/MRCD gusa biranga biba iby’ubusa , nyuma y’uko ibonyeko byanze ihitamo guca bugufi igasaba imbabazi kugirango ababarirwe.

Nyuma y’uko ababariwe , umukuru w’igihugu akamuha imbabazi ubundi agafungurwa akava muri gereza agasubira muri America , umunyamabanga wa America ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken akaba yaranditse ubutumwa buca amarenga y’uko America yashatse guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda hakoreshweje Paul Rusesabagina.

Umukuru w’igihugu ubwo yatangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , akaba yaraburiye abahora bashaka gucamo ibice u Rwanda ndetse n’abanyarwanda avugako ibyo nta munsi wa rimwe bazigera babona babigezeho ubundi ababwirako ibyo bahora bifuza bidashoboka mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu kandi akaba yaravuzeko bamwe mu bagerageza kugoreka amateka yibyabaye mu Rwanda nta soni biba bibateye , gusa avugako u Rwanda n’abanyarwanda bafite ubuzima babamo kandi ko nta muntu n’umwe uzabafatira icyemezo cy’uko bagomba ku bubamo , ubundi avugako abanyarwanda bafite imbaraga bavoma mu mateka y’ibyabayeho zibabwirako badakwiye na rimwe kwemera uwo ari wese ubabwiriza uko bagomba kubaho.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here