Perezida w’igihugu cya Uganda , Yoweri Kaguta Museveni , yasabye abakuru b’ibihugu by’umugabane wa Africa , guhagurukira rimwe nk’umugabane wa Africa ubundi bakarwanya abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+) ndetse n’abamamaza iyo mico.
Perezida Museveni , ibi akaba yarabigarutseho mu nama y’iminsi ibiri yabereye mu gihugu cya Uganda yari yahurije hamwe ibihugu bigera kuri 22 byo kuri uy’umugabane wa Africa harimo nk’ibihugu nka Zambia , Kenya ndetse n’ibindi bitandukanye , inama yagarukaga ku busugire bw’umugabane wa Africa n’umuryango wa Africa muri rusange.
Muri iy’inama y’iminsi yari yitabiriwe n’ibihugu 22 byo kuri uy’umugabane , Perezida Museveni akaba yarahamagariye abayobozi b’umugabane wa Africa kuba bahagurukira icyarimwe ubundi bakarwanya umugambi mubisha w’ibihugu by’amahanga wo gukwirakwiza gahunda y’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ) , kw’isi yose.
Perezida Museveni , akaba yaragarutse kuri iy’ingango y’abaryamana bahuje ibitsina nyuma y’uko hashize iminsi inteko nshingamategeko y’igihugu cye cya Uganda yemeje umushinga w’itegeko uteganya ibihano ku baryamana bahuje ibitsina harimo no kuba uryamana ahuje igitsina na mugenzi we yazahanishwa igifungo cya burundu.
Gusa uy’umushinga w’itegeko wemejwe n’inteko nshingamategeko y’igihugu cya Uganda , ukaba utarakiriwe neza n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bisanzwe bifite ingengabitekerezo yo gukwirakwiza umugambi w’abaryamana bahuje ibitsina , LGBTQ.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , America ndetse n’uburayi bakaba batarakiriye neza iby’uyu mushinga w’itegeko uteganya ibihano ku baryamana bahuje ibitsina inteko nshingamategeko y’igihugu cya Uganda yemeje ndetse ib’ibihugu biburira igihugu cya Uganda ko mugihe kitakisubiraho kinashobora gushyirirwaho ibihano mu by’ubukungu.
LGBTQ , akaba ari umuco ukunze gukwirakwizwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ndetse bikanahushyigikira bikoresha uburyo bwose ngo uy’umuco isi yose ihushyigikire , ni mugihe ariko ibihugu nk’uburusiya , ubushinwa , Qatar , Saudi Arabia ndetse n’ibindi bihugu byinshi byo ku mugabane wa Africa birwanya uy’umuco w’abaryamana bahuje ibitsina , LGBTQ.