Home Amakuru Nsabimana Callixte "Sankara" na bagenzi be 18 bajyanywe mu kigo cya Mutobo...

Nsabimana Callixte “Sankara” na bagenzi be 18 bajyanywe mu kigo cya Mutobo , mugihe Rusesabagina agiye gusubira America

Nyuma y’uko umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame atanze imbabazi ku mfungwa 381 zirimo n’abahamijwe ibyaha by’iterabwoba Paul Rusesabagina na nsabimana Callixte “Sankara ” na bagenzi babo 18 bareganwaga muri dosiye imwe y’ibitero byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN.

Kuri ubu amakuru agezweho n’uko Nsabimana Callixte wamenyekanye nka “Sankara” na bagenzi be 18 bamaze kujyanwa mu kigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare ndetse n’ababaga mu mitwe yitwaje intwaro.

Kuwa gatanu tariki 24 Werurwe 2023 , akaba aribwo Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa 381 zirimo na Rusesabagina na nsabimana Callixte “Sankara” bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN , Rusesabagina yarabereye umuyobozi naho Sankara akawubera umuvugizi.

Umukuru w’igihugu akaba yaratanze iz’imbabazi kuri z’imfungwa zahamijwe Ibyaha by’iterabwoba , Paul Rusesabagina na nsabimana Callixte “Sankara” , nyuma y’uko banditse ibaruwa basaba imbabazi umukuru w’igihugu ndetse banicuza Ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN bari babereye abayobozi.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare , Nyirahabineza Valer , akaba yaremereye igihe dukesha iy’inkuru ko nsabimana Callixte “Sankara” na bagenzi be kuri ubu bamaze kugera mu kigo cya Mutobo aho bagiye guhabwa amasomo yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Nyirahabineza Valer , akaba yaravuzeko ari ibintu bisanzwe mu Rwanda kuba abahoze ari abasirikare ndetse n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro iyo barangije ibihano byabo babanza guhabwa amasomo yo gusubizwa mu buzima busanzwe mbere y’uko babujyamo , ni mugihe ariko nsabimana Callixte na bagenzi be igihe bazamara muri ik’ikigo cya Mutobo kitaramenyekana gusa ubusanzwe abigiye muri ik’ikigo guhabwa ay’amasomo ntibajya barenze amezi atandatu.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here