Umukuru w’igihugu ndetse akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda(RDF) , Perezida Paul Kagame , yazamuye mu ntera abafosiye bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) , 2430, harimo abasirikare 1119 bakuwe kw’ipeti rya Lieutenant bagahabwa ipeti rya Captain ndetse n’abasirikare 1311 bakuwe kw’ipeti rya Suis-Lieutenant bagahabwa ipeti rya Lieutenant.
Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2023 , akaba aribwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasohoye iri itangazo rimenyesha impinduka zakozwe n’umukuru w’igihugu ndetse akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , Perezida Paul Kagame , mu kuzamura mu ntera abafosiye b’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ipeti mu ngabo z’u Rwanda (RDF) , akaba ariryo rishyira umusirikare w’ingabo z’u Rwanda mu kiciro cya ofisiye cyangwa mu kiciro kitari cya ofisiye ndetse ipeti akaba ariryo riha umusirikare ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwirannye n’ipeti yambaye , ni mugihe ipeti rya Suis-Lieutenant , captain ndetse na Lieutenant ari amapeti abarwa mu kiciro cy’abafosiye bato.
Iteka rya Perezida wa Repabulika rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2020 rikaba riteganya ko ibishingirwaho mu kuzamura mu ntera abafosiye b’ingabo z’u Rwanda ari ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hagendewe kuri raporo yisuzuma bushobozi , imyanya ihari cyangwa gutsinda ibizimini bituma bazamurwa mu ntera iyo ari ngombwa.
Ni mugihe hari igihe ngenderwaho kugirango abafosiye bo mu ngabo z’u Rwanda bahabwe ipeti ryisumbuye kuryo bambaye , hakaba hateganywa umwaka umwe kugirango umusirikare wambaye ipeti rya Suis-lieutenant ahabwe ipeti rya Lieutenant , imyaka ine kugirango uwambaye ipeti rya Lieutenant ahabwe ipeti rya Captain ndetse n’imyaka itanu kugirango uwambaye ipeti rya Captain ahabwe ipeti rya Major.