Umukuru w’igihugu cy’ubushinwa , Perezida Xi Jinping , akomeje kugirira uruzinduko rwe rw’akazi rwa mbere kuva yatorerwa mpande ya gatatu ayoboye igihugu cy’ubushinwa mu gihugu cy’uburusiya aho yagiye guhura na Perezida Vladimir Putin uyoboye uburusiya.
Akaba ari uruzinduko rw’iminsi itatu azamara muri ik’igihugu cy’uburusiya aho Perezida Xi Jinping yahuye na mugenzi we w’uburusiya Perezida Vladimir Putin ubundi bakagirana ibiganiro byamaze hafi amasaha ane (4h) by’umwihariko bikibanda ku ntambara ya Ukraine.
Nyuma yib’ibiganiro Perezida Vladimir Putin akaba yaravuzeko umugambi w’ubushinwa warangiza burundu intambara yo muri Ukraine ariko ko igihugu cya Ukraine ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bigishyikiye batiteguye gutanga amahoro.
Perezida Xi Jinping we akaba yaravuzeko ikiganiro na mugenzi we w’uburusiya Perezida Vladimir Putin cyari ikiganiro cyeruye , gifunguye kandi kikaba cyari ikiganiro cya ginshuti hagati y’abategetsi bombi , bitewe n’ubundi n’umubano usanzwe urangwa hagati yab’abategetsi bombi.
Kuba Perezida Xi Jinping yarasuye uburusiya akaba ari uruzinduko rwongeye guteza impagarara muri America n’ubundi isanzwe itumvikana n’ibihugu byombi , aho abategetsi ba America bavuzeko ur’uruzinduko rwa Xi mu burusiya bishobora kurangira Xi ashyigikiye uburusiya mu ntamabara burimo muri Ukraine.
Gusa uruzinduko rwa Xi mu burusiya akaba ari uruzinduko rugamije gushimangira amahoro , ubunshuti ndetse n’umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ubushinwa n’uburusiya , akaba ari kunshuro ya cyenda Perezida Xi asuye igihugu cy’uburusiya kuva yaba Perezida w’ubushinwa ndetse akaba ari n’inshuro ya mirongo ine ahuye na Perezida Putin.
America ndetse n’uburayi bakaba batarakiriye neza iby’ur’uruzinduko rwa Perezida Xi mu burusiya bitewe n’umubano ukomeje gukura hagati y’ibihugu byombi , mugihe kurundi ruhande umubano w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi n’igihugu cy’ubushinwa ukomeje kwangirika amanywa n’ijoro ndetse umubano w’uburusiya n’ib’ibihugu wo ukaba waramaze kwangirika burundu.