Umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse n’igihugu cy’ubufaransa , Kylian Mbappe , nyuma y’uko uwari kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa asezeye mw’ikipe y’igihugu , kuri ubu umutoza w’ubufaransa yamaze kwemeza umukinnyi Kylian Mbappe nka kapiteni mushya w’iki gihugu cy’ubufaransa.
Kylian Mbappe , akaba yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa nyuma y’uko ari umukinnyi wayoboye ik’igihugu mu mikino y’igikombe cy’isi cya Qatar world Cup akagitwara akakigeza ku mukino wa nyuma aho batsinzwe n’igihugu cya Argentina , kuri penariti (5-3).
Kylian Mbappe , akaba yabaye kapiteni w’igihungu cy’ubufaransa nyuma y’uko abakinnyi barimo n’uwari kapiteni w’iki gihugu Hugo Lloris , n’umwataka w’iki gihugu ndetse n’ikipe ya Real Madrid Benzema ndetse n’umukinnyi Rafael Varane , batangajeko baharitse gukinira burundu igihugu cy’ubufaransa.
Ni mugihe umukinnyi Karim Benzema we bivugwako yasezeye muri iy’ikipe y’igihugu y’ubufaransa nyuma y’ibibazo yagiranye n’umutoza Didier Deschamps byanatumye adakina imikino y’igikombe cy’isi cya Qatar world Cup 2022 , byashobokagako yari no gufasha ubufaransa kwegukana ik’igikombe.
Umukinnyi Kylian Mbappe nyuma yo kugirwa kapiteni mushya w’ubufaransa akaba yayise atera ikirenge mu cy’abakinnyi bitwako bayoboye umupira w’amaguru mu myaka 20 ishize , Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi , aho nabo bahahwe kuba kapiteni w’ibihugu byabo ku myaka mito.
Umukinnyi Cristiano Ronaldo akaba yarahahwe kuyobora igihugu cya Portugal ku myaka 23 y’amavuko gusa , Lionel Messi nawe akaba yarahahwe kuyobora igihugu cya Argentina ku myaka 24 y’amavuko gusa , umukinnyi Kylian Mbappe nawe akaba aje abakurikira aho nawe yagizwe kapiteni w’ubufaransa ku myaka 24 y’amavuko gusa.
Kylian Mbappe , akaba abaye kapiteni mushya w’ubufaransa nyuma y’uko ari umukinnyi ikomeje kugenda akuraho ndetse anashyiraho uduhigo dushya aho aherutse kuba umukinnyi wa mbere watsindiye ikipe ya Paris Saint-Germain ibitego byinshi (201) aciye ku mukinnyi Cavani wayitsindiye ibitego (200).