Igisirikare cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , FARDC , cyahagaritse Gen Jerome Chico Tshitambwe waruhagarariye ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za FARDC byo guhangana n’umutwe wa M23 , mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Gen Chico Tshitambwe , akaba yahagaritswe n’igisirikare cya Congo FARDC mugihe imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya Congo FARDC n’imitwe igishyigikiye ikomeje kugorana kuruhande rw’ingabo za FARDC n’imitwe izishyigikiye.
Amakuru akaba avugako Gen Chico Tshitambwe ashobora kuba yazize amakosa yakozwe n’igisirikare cya FARDC aho igitero cyabaye tariki 9 Gashyantare 2023 kigahitana abakomando 220 ba FARDC , aricyo ashobora kuba yazize nubwo nta makuru ahari yari yabyemeza kuburyo budasubirwaho.
Ik’igitero cyayitanye abakomando 220 ba FARDC , bikaba bivungwako indege y’igisirikare cya FARDC y’intambara yoherejwe ku rugamba ifite ubutumwa bwo kurasa ku birindiro by’umutwe wa M23 ubundi irangije ahubwo irahindukira itera bya bisasu ku birindiro by’ingabo za FARDC , abagera kuri 220 bahasiga ubuzima.
Uy’umusirikare , Gen Chico Tshitambwe , akaba yari umwizerwa wa Perezida Felix Tshisekedi uyoboye ik’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kuko Gen Chico Tshitambwe yari umugaba mukuru w’ingabo za FARDC ushinzwe ibikorwa by’igisirikare cya Congo (FARDC).