Igihugu cya North Korea (Korea y’amajyarugu) mu mutambagiro wa gisirikare cyerekanye umurongo muremure w’ibimodoka by’intambara bihetse ibisasu byambukiranya imigabane bizwiho kuraswa mu ntera ndende , bizwi nka intercontinental Ballistic Missiles (ICBMs).
Akaba ari kunshuro ya mbere kw’isi kuba igihugu cya kerekana intwaro zo mu bwoko bwa “Ballistic Missiles” zizwiho kuraswa mu ntera ndende zingana gutyo ndetse abahanga mu by’intwaro kirimbuzi bakaba bavugako iz’intwaro North Korea yerekanye zifite ubushobozi bwo kuraswa k’ubutaka bwa America bahora bahanganye.
Igihugu cya North Korea kikaba cyerekanye ib’ibisasu bya ballistic missiles bizwiho kuraswa mu ntera ndende bigera ku 10 , mugihe umwuka hagati y’iki gihugu ndetse n’igihugu cya leta zunze ubumwe za America na South Korea utifashe neza aho ibihugu byose uko ari bitatu bikomeje kugirana amakimbirane ashobora no kubyara intambara.
Kuwa gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 , mu mujyi wa Pyongyang muri North Korea ubwo herekanwaga ib’ibisasu bya ballistic missiles akaba ari igikorwa kitabiriwe na Perezida Kim jong UN aherekejwe n’umukobwa we aho bamwe bavugako igaragara mu ruhame ryuy’umukobwa wa Kim jong UN ari ikimenyetso cy’uko ashobora kuba ari kwitegura kuzamusimbura.
Iyerekanwa ry’ib’ibisasu bya “ballistic missiles ” rikaba ryarateye impugenge nyinshi cyane igihugu cya America bitewe n’uko ubwoko bw’ib’ibisasu bya ballistic missiles bushobora kuraswa k’ubutaka bw’iki gihugu cya America , North Korea ikaba yerekanye uy’umurongo w’ib’ibisasu mugihe hakomeje kuzamuka amakimbirane hagati yayo n’igihugu cya South Korea ishyigikiwe na America.