Home Politiki Perezida Paul Kagame yavuzeko azakora ibishoboka byose agahagarika ibitero by'umutwe w'iterabwoba wa...

Perezida Paul Kagame yavuzeko azakora ibishoboka byose agahagarika ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , ubwo yakiraga abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda mu isangira risanzwe riba mu ntangiriro z’umwaka , yavuzeko azakora ibishoboka byose agahagarika ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR , ugerageza kugaba ku Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 , ubwo yakiraga ab’abadipolomate mu musangiro uba buri mwaka , umukuru w’igihugu akaba yarashimangiyeko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugirango ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugerageza kugaba ku Rwanda bigahagarikwa.

Perezida Paul Kagame , ubwo yagezaga ijambo ku badipolomate bari bitabiriye uy’umusangiro akaba yaratangiye yihanganisha igihugu cya Turkiye ndetse na Syria , ku bw’umutingito wibasiye ib’ibihugu aho kugeza ubu abamaze guhitanwa nawo bitangazwako bamaze kugera mu bihumbi 10 by’abantu bamaze guhitanwa nuy’umutingito.

Umukuru w’igihugu kandi akaba yarakiriye ab’abadipolomate mugihe umubano w’u Rwanda n’igihugu cya RDC utameze neza , RDC ikaba ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ibirengo u Rwanda rutahwemye kwamagana ahubwo u Rwanda rugasaba leta y’iki gihugu cya Congo guhagarika ubufatanye n’umutwe wa FDLR , ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame , akaba yaranenze uburyo amahanga akomeje kwitwara mu kibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho yavuzeko bitumvikana uburyo FDLR imaze imyaka irenga 30 ku butaka bwa Congo ariko hakaba ntabushake bwo kuyiharandura burundu ubundi avugako asangako kuba ihamaze iyo myaka yose hari ababa babifitemo inyungu.

Perezida Paul Kagame kandi akaba yaravuzeko mugihe umutwe wa FDLR ukomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda , u Rwanda ntawe ruzigera kw’isi rusaba uburenganzira bwo guhagarika ibyo bikorwa bya FDLR byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda , kuberako icyo gihe bizaba ari ikibazo cy’u Rwanda n’abanyarwanda.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here