Home Amakuru Urukiko rw'ubujurire rwongereye ibihano byari byarahahwe Bamporiki Eduard biva kumyaka 4 bigirwa...

Urukiko rw’ubujurire rwongereye ibihano byari byarahahwe Bamporiki Eduard biva kumyaka 4 bigirwa imyaka 5

Urukiko rukuru rwongereye ibihano byari byarahahwe Bamporiki Eduard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco , ubundi rutegekako igihano cye yari yarahahwe kiva kumyaka ine yari yarasabiwe gufungwa ubundi kikaba imyaka itanu ndetse n’izahabu y’amafaranga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2023 , akaba aribwo urukiko rukuru rwatangaje uy’umwanzuro nyuma y’uko ari urubanza rwari rumaze gusubikwa ubugira gatatu aho rwasubikwaga ku mpamvu z’uko urukiko rutari rwakarangiza isuzuma ry’urubanza , nkuko byasobanuwe n’umuvugizi w’inkiko bwana Mutabazi Harrison.

Bwana Bamporiki Eduard urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukaba rwari rwamuhamije ibyaha birimo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyunguze bwite , hashingiwe ku mafaranga yakiriye ahahwe n’umushoramari witwa Gatera Norbert.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukaba rwari rwakatiye Bamporiki Eduard igifungo cy’imyaka ine ndetse no gutanga izahabu y’amafaranga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda ariko Bamporiki Eduard ndetse n’abamwunganira mu mategeko bakaba barayise bajuririra ik’igihano urukiko rwari rwabasabiye.

Ubwo aheruka mwiburanisha ry’ubujurire Bamporiki Eduard ndetse n’abamwunganira mu mategeko bakaba bari babwiye urukiko rukuru ko hari impamvu eshatu zatumye bajurira ubundi bitsa ku kugabanyirizwa ibihano no kubisubika.

Ubundi batanga impamvu zirimo iyo kuba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarahamije Bamporiki icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyunguze bwite kandi ngo amafaranga Bamporiki yakiriye yari ishimwe yahahwe bisanzwe , ni mugihe kandi Bamporiki yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikije amategeko.

Ubushinjacyaha nabwo kandi bukaba bwari bwajuririye imyanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bushingiye ngo ku kuba ur’urukiko rutarahuje amategeko no kuba Bamporiki yarakiriye indonke , kuba hari ibikorwa bimwe mu bigize icyaha cyo kwaka indonke bitasuzumwe no kuba Bamporiki yarahahwe ibihano bito.

Nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwe n’impande zombi mu bujurire umucamanza akaba yavuzeko impamvu zatanzwe na Bamporiki Eduard ntashingiro zifite ubundi urukiko rukuru ruyita rumukatira igifungo cy’imyaka itanu ndetse n’izahabu y’amafaranga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ahanywe n’inshuro eshatu zayo yari yisabiye mu bujurire.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here