Home Amakuru Abagera kuri miliyoni 7 k'umwaka nibo bitezweho gukoresha ikibuga cy'indege cya bugesera...

Abagera kuri miliyoni 7 k’umwaka nibo bitezweho gukoresha ikibuga cy’indege cya bugesera ubwo kizaba cyuzuye

Ikibuga cy’indege cya Bugesera (Bugesera Airport international) , mugihe imirimo yo kubaka ik’ikibuga igezemo hagati biteganyijweko ubwo kizaba cyuzuye abagenzi barenga miliyoni zir’indwi kumwaka aribo bazajya bakoresha ik’ikibuga cy’indege mugihe 15% byabo bagenze bazajya baba baje mu gihugu cy’u Rwanda.

Abaturage b’akarere ka bugesera , bakaba bavugako biteguye kubyaza umusaruro ik’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye cyatangiye kuba ikibuga cy’indege nyabagendwa doreko kitari cyanuzura bavugako hari n’abatangiye gusogongera ku musaruro w’iki kibuga mumirimo yo kucyubaka.

Ik’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera , ubwo kizaba cyuzuye bikaba biteganyijweko ari ikibuga cy’indege kizajya kinyurwaho n’iz’indege zikomeza mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Africa , uburayi , America ndetse n’umugabane wa Asia , mugihe 15% byabo bagenze bazajya baba baje gusura igihugu cy’u Rwanda.

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye kikaba kitezweho guhindura imibereho y’abanyarwanda by’umwihariko abaturage b’akarere ka Bugesera bitewe n’iterambere ik’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba kibegereje nkuko abatuye ak’akarere ka bugesera babitangarije ikinyamakuru cya kt radio.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bukaba bwaratangajeko ubwo ik’ikibuga kizaba cyuzuye kizajya kinyurwaho n’abagera ku bihumbu 600 ku kwezi kumwe bangana n’ibihumbu 20 bazajya bakinyuraho buri munsi , Meya w’akarere ka bugesera akaba avugako mugihe ik’ikibuga kizaba kimaze kuzura kizajya kinyurwaho na miliyoni indwi kumwaka.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera , akaba ari igikorwa remezo leta y’u Rwanda yitezeho ko kizongera ubukungu bw’igihugu , kongera imigenderanire y’u Rwanda n’amahanga , kongera ubukerarugendo mu gihugu ndetse no guhindura imibereho y’abanyarwanda ku buryo bugaragara by’umwihariko abaturage b’akarere ka bugesera.

Ibikorwa byo gutangira kubaka ik’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera bikaba byaratangijwe n’umukuru w’igihungu nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yashyiraga itafari aho ik’ikibuga kizubakwa , ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka ik’ikibuga cy’indege cya Bugesera mu mwaka wa 2017.

Umwaka wa 2021 , akaba aribwo minisiteri y’ibikorwa remezo yari yatangajeko imirimo yo kubaka igice cya mbere bigenze neza yazarangirana n’umwaka ushize wa 2022 , aho yavuzeko iy’imirimo igeze kuri 40% , ni mugihe biteganyijweko imirimo yo kubaka igice cya kabiri izarangira mu mwaka wa 2032 aho ik’ikibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri miliyoni 14 z’abagenzi.

Source : KT radio

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here