Umuhanzi kazi Shakira umaze kwandika amateka ndetse n’ibingwi muziki w’isi akaba umuhanzi-kazi ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za America , uy’umuhanzikazi nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Gerrard Pique ya gusohoye indirimbo igaruka kurukundo rwabo.
Iy’indirimbo akaba ari indirimbo yahahwe izina rya Sessions #53 aho igaragara ku rubuga rwa YouTube BZRP music , aho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 108 mu minsi itatu gusa imaze isohotse ndetse akaba ari indirimbo imaze guca agahigo ko kuba yararebwe n’abagera kuri miliyoni 63 mugihe cy’umunsi umwe ishyizwe kuri ur’urubuga rwa YouTube.
Iy’indirimbo , Shakira yasohoye akaba ari indirimbo irimo amagambo yo gucyurira uwahoze ari umugabo we umukinnyi Gerrard Pique batandukanye nyuma y’imyaka irenga 10 bakundana doreko bo bombi batari barigeze bashakana nk’umugore n’umugabo.
Shakira , akaba yaribasiye Gerrard Pique muri iy’indirimbo bivuye ku kuba bombi baratandukanye bitewe ntirari ry’uy’umukinnyi Gerrard Pique aho uy’umuhanzikazi Shakira yagiye amufata inshuro nyinshi amuca inyuma n’abandi bakobwa bigatuma bombi batandukana.
Nyuma yitandukana ryaba bombi , Gerrard Pique akaba yarayise anahagarika gukina umupira w’amaguru burundu ndetse bivungwako no guhagarika gukina umupira w’amaguru burundu kwe byavuye kwitandukana rye n’umuhanzikazi Shakira.
Muri iy’indirimbo Shakira akaba agaruka ku mukobwa w’imyaka 22 kuri ubu bivungwako ari mu rukundo nuy’umukinnyi Gerrard Pique ndetse akaba ariwe mukobwa Shakira yafatanye na Gerrard Pique ari kumuca inyuma , ibintu byatumye batandukana.
Shakira muri iy’indirimbo akaba agerenya uy’umukobwa w’imyaka 22 usigaye ukundana n’uwahoze ari umukunzi we Gerrard Pique , nkuko waba warufite imodoka ya Ferrari ukayigurisha ushaka Twingo cyangwa ukagurisha imodoka ya Rolex ushaka Casio , Shakira akaba yararirimbye gutya ashaka kwereka Gerrard Pique uburyo yibeshye cyane.
Ndetse muri iy’indirimbo Shakira akaba aririmbamo amagambo yumvikanishako nta mubano nta muto uzongera kubaho hagati ye n’umukinnyi Gerrard Pique aho yavuzeko atiteze kuzahindukira na rimwe amugarukira , ko yamaze kuva mw’irushanwa rye.
Umubano wa Shakira na Gerrard Pique wa rumaze imyaka irenga 10 , akaba ari umubano watangiye mu mwaka wa 2010 aho aba bombi bahuriye mu gihugu cya Africa y’epfo aho umwe yaragiye guhagararira igihugu cye undi agiye nk’umuhanzi ugiye ku rurimba mu gikombe cy’isi cya 2010.
Aba bombi bakaba baratangiye gukundana kuva mu mwaka wa 2010 bahuriye mu gihugu cya Africa y’epfo mu gikombe cy’isi cya 2010 , ndetse bakaba baratandukanye bamaze kubyarana abana bagera kuri babiri.
BZRP Music Sessions #53 , indirimbo nshya y’umuhanzikazi Shakira ya cyuriyemo Gerrard Pique.