Umuhanzi w’umunyarwanda utuye mu gihugu cya leta zunze ubumwe za America , Ngabo Médard Jobert wamenyekanye nka Meddy , yongeye kwibaza ku mpamvu z’inkuru zimaze igihe zimuvugwaho y’uko asigaye akubitwa n’umugore Mimi baherutse gushakana.
Umuhanzi Meddy , yifashishije urukutarwe rwa Instagram akoresha yongeye kuvuga ku nkuru zimaze igihe zivugako asigaye akubitwa n’umugore Mimi bashakanye ndetse bakaba baherutse no kwibaruka umwana wabo wa mbere , aho ubu ari umuryango w’abantu batatu.
Umuhanzi Meddy , akaba ari umuntu udakunda gushyira hanze ibijyanye n’ubuzima bwe kuva kera aho yatangiye kumenyekana mw’itangazamakuru no kugeza nanubu aho yitwako ari umuhanzi wa mbere mu Rwanda uyoboye agasongero ku muziki nyarwanda.
Uy’umuhanzi akoresheje urubuga rwe rwa Instagram , yifashishije ifoto y’ikinyamakuru cyanditse inkuru y’uko akubitwa n’umugore Mimi , mu magambo arimo kwibaza cyane yibajije impamvu abantu bakomeje kumukora ibintu nk’ibyo bamwandikaho inkuru z’ibinyoma.
Meddy , yagize ati ” Kuki bankora ibintu nk’ibi koko , Mimi ngaho ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe ” amagambo ya Meddy yashyize ku rukuturwe rwa Instagram akoresheshe uburyo bwo gushyiraho ikintu nyuma y’amasaha 24h kikavaho (Instagram Story).
Inkuru z’uko Meddy akubitwa n’umugore , zikaba zaratangiye kuzamuka ku mbugankoranyambaga mumpera z’umwaka wa 2022 nyuma y’uko uy’umuhanzi yaramaze gushyingura Mama we umubyara agasubira muri leta zunze ubumwe za America aho atuye n’umugore.
Gusa , ubwo iz’inkuru zatangiraga kuvugwa uy’umuhanzi akaba ntacyo yigeze abivugaho ahubwo yikomereje ibikorwa bye by’umuziki ateguza abakunzi be indirimbo ye nshya yise Blessed doreko yarari no mu bihe bimugoye byo kubura umubyeyi we , umubyara.
Inkuru z’uko akubitwa n’umugore we zakomeje kungenda zifata umurego ziva kurwego rumwe zijya kurundi gusa Meddy ntagire icyo abivugaho ndetse bamwe batangira kubihuza no kuba uy’umuhanzi yarabateguje indirimbo ye nshya Blessed ariko ntayisohore.
Bakavugako inkuru z’uko akubitwa n’umugore we zaba arizo zatumye adasohora indirimbo ye yateguje abakunzi be , umwaka wa 2023 akaba aribwo inkuru z’uko akubitwa noneho zabaye kimomo bitangira no kwandikwa mw’itangazamakuru , ibintu Meddy yagaragajeko atishimiye bisankaho ari inkuru z’ibinyoma zo kumuharabika we n’umugore we Mimi.
Ubutumwa umuhanzi Meddy yashyize ku rukuturwe rwa Instagram , ku makuru yaramaze iminsi amuvungwaho.