Home Amakuru Umukuru w'igihugu yasabye abayobozi kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa zo mu mahanga

Umukuru w’igihugu yasabye abayobozi kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa zo mu mahanga

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2023 , ubwo umukuru w’igihugu yakiraga indahiro ya Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda Dr Kalinda Francois Xavier , yongeye kugaruka ku bindi bintu bitandukanye birimo n’ingendo zikorwa n’abayobozi bo nzego za leta bajya mu mahanga.

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , akaba yarasabye abayobozi bo mu nzego z’igihugu kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa zo mu muhanda bitewe nuko zituma batuzuza inshingano zabo neza ndetse zigatuma n’ingengo y’imari y’igihugu ihagendera ari nyinshi cyane.

Umukuru w’igihugu kandi ibi akaba yarabigarutseho mw’ijambo rye yagejeje kubari bitabiriye umuhango wo gutora Perezida wa Sena y’u Rwanda aho amatora yarangiye Senateri Dr Kalinda Francois Xavier ariwe utorewe kuyobora Sena y’u Rwanda asimbuye Dr Iyamuremye Augustin.

Muri ir’ijambo yagejeje kubari bitabiriye uy’umuhango , Perezida Kagame kandi akaba yaranagarutse no kubindi bibazo bimaze igihe bigaragazwa n’abaturage ko ari ibibazo bibabangamiye birimo ibibazo by’imisoro ndetse n’ibibazo cy’ingendo mu gutwara urujya nuruza rw’abantu.

Umukuru w’igihugu akaba yarasabye inzego ndetse n’abayobozi bireba gukurikirana bakamenya ibibazo birimo , ikibazo cy’imisoro ndetse n’ikibazo cy’ingendo mu Rwanda akaba ari bimwe mu bibazo abaturage bamaze iminsi bintubira serivise zabyo.

Ku kibazo cy’imisoro , Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko gukomeza imisoro ataribyo bitanga imisoro myinshi ahubwo ko hari ababishinzwe bashobora kubyigaho bagatanga igisubizo kiboneye kuri ibyongibyo hatagize igitakazwa

Ku kibazo cy’ingendo mu gutwara abantu kimaze iminsi kirikocoza mu Rwanda , Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yongeye gusaba abayobozi babishinzwe kuva mu biro bakajya kugikurikirana bakamenya ikibazo kiri mu gutwara abantu , doreko ikibazo cy’ingendo kigiye kumara igihe kitari gito mu Rwanda aho cyatangiye kumvikana mu mwaka wa 2022.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here