Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyakoze impinduka mu mapeti n’aho yambarwa aho abasirikare bakuru (offissiye) n’abasirikare bato batangiye kwambara amapeti mu gituza kumyambaro isanzwe y’akazi bitandukanye n’uko yajyaga yambarwa ku ntugu.
Ub’uburyo bw’imyambarire mishya ku mpuzangano (umwenda w’akazi) y’ingabo z’u Rwanda , RDF , akaba ari uburyo bwatangiye kubahirizwa kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2023 ndetse ub’uburyo bukaba buzakoreshwa gusa kumwenda wifashishwa mu kurinda umutekano cyangwa ku rugamba.
Iy’imyambarire mishya y’impuzangano y’ingabo z’u Rwanda , RDF , ariko ikaba itandukanye n’impuzangano yambarwa mu biro aho impuzangano yo mu biro cyangwa ibirori yo abasirikare bazakomeza kwambara amapeti ku ntugu nkuko byari bisanzwe.
Iy’imyambarire mishya ku mpuzangano y’ingabo z’u Rwanda , akaba ari imyambarire iteye kimwe nk’iy’ingabo z’ubwongereza , abasesenguzi mu bya gisirikare bavugako uburyo bushya bw’imyambarire y’ingabo z’u Rwanda mu gihe cy’umutekano muke biba bigoye umwanzi mu kumenya uhukuriye abandi ku buryo yamwibasira mu buryo bworoshye.
Ub’uburyo bukaba butanga umutekano kurusha igihe amapeti yaba ari ku ntugu mu gihe cy’urugamba cyangwa umutekano muke , uretse kandi kuba amapeti yimuriwe mu gituza hakaba hanakozwe impinduka nto ku mapeti y’abasirikare bato mu gihe abasirikare bakuru bo amapeti yabo ntampinduka zakozweho , aho bose bagiye kujya bayamba mu gituza.