Goverinoma y’u Rwanda yatangajeko kuri uyu wa gatatu indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro ya kabiri yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda mu karere ka rubavu hejuru y’ikiyaga cya Kivu.
Ubwo iy’indege yinjiraga mu kirere cy’u Rwanda , ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zikaba zarayise zayirasaho amasasu yo kuyiburira ko mugihe yakomeza kwinjira mu kirere cy’u Rwanda iruburaswe igahanurwa , iy’indege ikaba yarayise isubira inyuma igasubira mu gihugu cya Congo.
Goverinoma y’u Rwanda , ikaba yarongeye kwamagana ib’ibikorwa by’ubushotoranyi bya leta ya Congo bigamije gukomeza guteza umwuka mubi hagati y’impande zombi ndetse Goverinoma y’u Rwanda isaba igihugu cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo guhagarika ibyo bikorwa.
Leta ya Congo akaba atari kunshuro ya mbere ikora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda aho byonyine muri uy’umwaka wa 2022 igisirikare cy’ik’igihugu cya Congo (FARDC) gifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barashe ibisasu k’ubutaka bw’u Rwanda inshuro zigera kuri 3.
Igikorwa nk’iki cyo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe na Leta ya Congo akaba atari ku nshuro ya mbere bibayeho kuko byaherukaga kuba mu kwezi kwa 11 muri uy’umwaka wa 2022 , aho indege nanone y’igisirikare cya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda ikangwa ku kibuga cy’indege cya rubavu.
U Rwanda rukaba rwararetse kurasa iyo ndege mu rwego rwo gutanga abagabo ubundi rwaramagna ubwo bushotoranyi bw’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse rubitanga no muri raporo igaragaza ubushotoranyi bw’igihugu cya Congo ku Rwanda , rwagaragarije imiryango mpuzamahanga.