Kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukuboza 2022 , komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano yashyize hanze raporo igaragazako mu Rwanda abantu 2 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri munsi kandi ko imibare y’abapfa ikomeze kwiyongera buri mwaka.
Iyi raporo ya Sena y’u Rwanda ikaba yaragaragajeko nubwo hari ingamba zashyizweho na goverinoma y’igihugu zigamije gukumira ipfu ziturutse ku mpanuka zo mu muhanda , ntaminduka byatanze kuko iz’impanuka zo mu muhanda zikomeza kwiyongera.
Iyi raporo ikaba yaragaragajeko mu mwaka wa 2020 mu Rwanda habaye impanuka zigera ku bihumbi 4,160 , mugihe muri uy’umwaka wa 2022 kuri ubu mu Rwanda hamaze kuba impanuka zikubye inshuro 2 kuzabaye mu mwaka wa 2020 aho kuri ubu hamaze kuba impanuka zigera ku bihumbi 8,660.
Raporo ya Sena , ikaba yaragaragaje ko ingamba zose zashyizweho ntamusaruro zatanze kuko abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda bakomeje kwiyongera ndetse iyi raporo ikagaragazako abantu bahitanwa n’impanuka bavuye ku bantu 628 bishwe n’impanuka muri 2020 , bakagera ku bantu 687 bamaze guhitanwa n’impanuka muri uy’umwaka wa 2022.
Iy’imibare ya raporo ya Sena y’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda mu Rwanda , ikaba ifite impuzandengo y’uko mu Rwanda abantu 2 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri munsi aho hatangwa ingero zigiye zitandukanye ku mpanuka zabaye muri uy’umwaka wa 2022 , zigahitana ubuzima bw’abantu.
Muri iyi raporo ya Sena hakaba haragaragajwe zimwe mu mpamvu zagaragajwe nkizitera iz’impanuka zo mu muhanda harimo uburangare bwatwara ibinyabiziga , ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge , abakoresha umuhanda nta bumenyi bafite buhagije ndetse n’ibindi bitandukanye.
Sena y’u Rwanda ikaba yaravuzeko igiye gutumiza minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente kugirango atange ibisobanuro ku ngamba ziteganywa na goverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.