Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Ukoboza 2022 , nibwo umutwe wa M23 warekuye ku mugaragaro agace ka Kibumba wari warafashe mu mirwano n’ingabo za FARDC , ubundi ugashyikiriza ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba ziri muri ik’igihugu cya Congo mu rwego rwo k’ubungabunga amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.
Umutwe wa M23 , ukaba watangajeko wakoze ik’igikorwa cy’ubugwaneza cyo kurekura agace ka Kibumba wari warigaruriye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yasabwe n’abakuru b’igihugu by’akarere ka Africa y’iburasirazuba (EAC) mu inama yabereye I Luanda mu gihugu cya Angola.
Ubwo umutwe wa M23 washyikirizaga ku mugaragaro akagace ka Kibumba wari warigaruriye , ugashyikiriza Ihuriro ry’ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EACRF) ziri mu butumwa bwo k’ubungabunga amahoro muri Congo , M23 ikaba yashimiwe ubushake ikomeje kwerekana mu gutanga igisubizo cy’amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ubwo agace ka Kibumba kasubiraga mu biganza by’ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba ziri muri ik’igihugu cya Congo , umukuru wiz’ingabo akaba yahamagariye abanye-Congo bari baravuye mu byabo muri Kibumba gusubira mungo zabo mu gace ka Kibumba abizezako kuri ubu ari ahantu hatekanye nyuma y’uko umutwe wa M23 wemeye kuharekura.
Umutwe wa M23 ukaba wemeye kurekura agace ka Kibumba nyuma y’uko mu minsi ishize uy’umutwe wari wasohoye itangazo uvugako igisirikare cya FARDC cyongeye gukora ibikorwa by’ubushotoranyi kirasa kubirindiro bya M23 biri muri teritwari ya Bwiza , bigatuma hongera kwaduka imirwano mugihe hari hamaze igihe ntamirwano ibaho hagati y’impande zombi.
Umutwe wa M23 , ugatangazako uri kugerageza kubahiriza ibyasabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere ka Africa y’iburasirazuba , ngo nubwo ariko igisirikare cya Congo (FARDC) cyo kibirengaho kikabagabaho ibitero , M23 ikavugako izirwanaho mugihe ingabo za FARDC zaba zikomeje ib’ibikorwa by’ubushotoranyi mu bice bigenzurwa n’ingabo z’uy’umutwe wa M23.