Mu burusiya , abakozi b’inganda zikora intwaro basabwe kwigomwa bakongera igihe cyo gukora intwaro aho basabwe kwigomwa bakajya bakora intwaro mu minsi 6 mu cyumweru , mu rwego rwo gufasha ingabo z’uburusiya mu kubona intwaro z’urugamba zirimo na Ukraine.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakozi mu gihugu cy’uburusiya Andrew Vetrozsik , akaba yaravuzeko hari inganda mu gihugu cy’uburusiya zahahwe akazi ko gukora intwaro ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa mu ntambara , biryo ko rero abakozi bwakwiye kongera igihe cyo gukora.
Ni mugihe muri ik’igihugu cy’uburusiya bishoboka ko n’amasaha umukozi yaragenewe kumara mu kazi ashobora gukurwa ku masaha 8 bakoraga akazamurwa agashyirwa ku masaha 12 , mu rwego rwo kongerera ubushobozi bw’ibikoresho abasirikare b’uburusiya bari mu ntambara n’igihugu cya Ukraine.
Inganda nyinshi mu burusiya zikora mu by’umutekano , zikaba zarahahwe n’ububasha bwo guhamagaza abakozi bazo bari baragiye mu zabukuru ndetse ab’abakozi bakazajya bahemberwa ay’amasaha y’ikirenga ateganywa kongerwa kuyari isanzweho agera ku masaha 8 aho bishoboka ko hakongerwaho amasaha 4 y’ikirenga.
Kuri ubu intambara y’uburusiya na Ukraine ikaba ibura amezi 2 ngo yuzuze umwaka ibihugu byombi biri mu ntambara , nyuma y’uko hari hashize imyaka 8 ibihugu byombi bifitanye amakimbirane ubwo uburusiya bwigaruriye intara ya cremia , nyuma yihirikwa ry’ubutegetsi muri Ukraine ryakozwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.