Perezida Cyril Rampophosa yongeye kugirirwa ikizere cyo gukomeza kuyobora igihugu cya Africa y’epfo nyuma y’uko abadepite abenshi biganje mwishyaka riri k’ubutegetsi batoye bemezako agomba gukomeza kugirirwa ikizere cyo gukomeza kuyobora igihugu cya Africa y’epfo.
Perezida Cyril Rampophosa , akaba yari yasabiwe n’inteko kweguzwa kumwanya w’umukuru w’igihugu cya Africa y’epfo nyuma ya raporo ya mushinjaga guhishira ubujura bwa miliyoni 4 z’amadorari bwakorewe mu rwuri rwe , mugihe we yemera ibihumbi 580 by’amadorari.
Ubwo hatangizwaga urugendo rwo kweguza Perezida Cyril Rampophosa , abadepite abenshi biganje mwishyaka riri k’ubutegetsi bakaba barayisemo kwitambika uy’umwanzuro wo kumweguza ahubwo bahitamo gukomeza kumugirira ikizere cyo gukomeza kuba Perezida wa Africa y’epfo.
Ni mugihe uy’umwanzuro wo gukomeza kugirira ikizere Perezida Cyril Rampophosa washyigikiwe n’abadepite 214 batoye bashyigikira umwanzuro wo gukomeza kugirira ikizere Perezida Cyril Rampophosa , ku badepite 148 batoye bemezako Perezida Cyril Rampophosa atakomeza kugirirwa ikizere cyo gukomeza kuyobora Africa y’epfo.
Perezida Cyril Rampophosa ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu cya Africa y’epfo akaba yari yijeje abamugiriye ikizere ko azarwanya ikibazo cya ruswa mu nzego nkuru z’igihugu ariko kuri ubu nawe akaba ashinjwa ko imikorere ye ntaho ataniye na Jacob Zuma yaje asimbura nawe wengujwe kuri uy’umwanya w’umukuru w’igihugu cya Africa y’epfo.