Bwa mbere kuva Korea yacikamo ibice bibiri hakabaho korea y’epfo na Korea ya ruguru , ibihugu byombi byarashe ibisasu bya misire bingwa ku mipaka itandukanya ibihugu byombi , nyuma y’uko umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.
Kuwa gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022 , akaba aribwo Korea ya ruguru yarashe ibisasu bigera ku 10 mu gice cy’inyanja itandukanya ibihugu byombi ndetse igisasu kimwe kikaba cyararenze kikangwa mu birometero 60 urenze umurongo utandukanya ibihugu byombi.
Nyuma y’amasaha atatu gusa Korea ya ruguru irashe ib’ibisasu , Korea y’epfo nayo ikaba yarayise irasa ibisasu bitatu ikabirasa mu gice cy’inyanja itandukanya ib’ibihugu byombi , ubutegetsi bwa Korea y’epfo bukaba bwaravuzeko bwarashe ib’ibisasu mu rwego rwo gusubiza k’ubushotoranyi bwa Korea ya ruguru.
Korea ya ruguru ikaba yarongeye kurasa ib’ibisasu ivugako ari mu rwego rwo guha gasopo igihugu cya leta zunze ubumwe za America ndetse na Korea y’epfo bakomeje imyitozo ya gisirikare ihuriweho , Korea ya ruguru yo yitako ari imyitozo y’ubushotoranyi k’ubutegetsi bwa Korea ya ruguru.
Kurasa ibisasu ku mipaka itandukanya ibihugu byombi , akaba ari ku nshuro ya mbere bibayeho kuva ib’ibihugu byacikamo kabiri hakabaho korea y’epfo na Korea ya ruguru , ubusanzwe bikaba byari ibihugu byahoraga mu makimbirane ya diporomasi ndetse no guterana amagambo hagati y’ibihugu byombi.