Bwa mbere mu myaka 40 ishije , izamuka ry’ibiciro ryageze 10.7% mu bihugu 19 b’igize umuryango w’ubumwe bw’uburayi , ikigo gishinzwe ibarurisha mibare mu bumwe bw’uburayi kikaba cyaratangajeko imibare y’ibiciro yazamutse cyane ikava 9.9% yari iriho mu kwezi gushize , kuri ubu ikaba yari yongereho 0.8%.
Ik’ikigo cy’ibarurisha mibare mu bumwe bw’uburayi kikaba cyaravuzeko icyateye izamuka ry’ibiciro muri ib’ibihugu 19 biri mu bumwe bw’uburayi ari impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibitanga ingufu (gas na peterori ) byazamutse ku kigero cya 41.9% ugereranyingije n’umwaka wa 2021 ndetse n’igiciro k’ibiribwa cyazamutseho 13.1%.
Ibihugu birimo igihugu cy’ubutariyani , ubufaransa ndetse n’ubudage akaba aribyo bihugu biza kw’isongo mu bigize ubumwe bw’uburayi ibiciro byazamutse cyane ndetse ubutegetsi bw’ibi bihugu bukaba bukomeje guhangana n’ikibazo cy’imyigaragambyo y’abakomeje kwinubira ubuzima bushaririye bari kubamo muri ik’igihe.
Banki nkuru y’ubumwe bw’uburayi nayo kandi ikaba iherutse kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje kuba ingutu k’ubutegetsi bwo mu bihugu by’ubumwe bw’uburayi , bitewe n’ibihano bwashyiriyeho uburusiya ngo burafasha Ukraine gutsinda intambara ihanganyemo n’uburusiya.
Ibi byose kandi bikaba biri kuba mugihe uburusiya bwongeye guhagarika amasezerano afungura inzira y’ibiribwa bwari bwagiranye n’umuryango wa abibumbye (UN) na Ukraine , nyuma y’uko Ukraine ifatanyije n’ubwongereza bagambye igitero cya drone kumato y’uburusiya yatwaraga ibiribwa yari mu nyanja y’umukara nkuko byatangajwe n’ubutegetsi bw’uburusiya.
Ay’amasezerano uburusiya bukaba buyahagaritse hari hamaze koherezwa toni miliyoni 9 z’ibinyameke byiganjemo ingano ndetse mu bumwe bw’uburayi ikibazo k’ibiribwa birimo umugati n’amavuta yo guteka kikaba cyari kimaze kugabanya ubukana mo gake muri ay’amezi nka 3 yari ashize
Impuguke mu by’ubukungu zikaba zemezako ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro mu b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi kizongera kurushaho gukomera mu mezi ari imbere no gukomeza mu mwaka wa 2023 , mugihe ay’amasezerano yaba ahagaze burundu ibiribwa ntibyongere gusohoka mu gihugu cya Ukraine.