Mu gace ka Kanyarucinya muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo hafi y’umujyi wa Goma , abanye-Congo batuye muri akagace bateze imodoka y’ingabo za Monusco ubundi barayitwika irashya irakongoka bakekako iz’ingabo za Monusco zitwaye abarwanyi b’umutwe wa M23.
Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022 , Ubwo Monusco yavaga mu gace ka Munigi yerekeza mu mujyi wa Goma kubirindiro byayo , amakuru akavugako abaturage bitambitse imodoka yiz’ingabo za Monusco bakekako itwaye abarwanyi ba M23 ubundi bagatangira kuyitwika ubundi igashya igakongoka.
Ni mugihe ingabo za Monusco zararekuriye amasasu kuri ab’abaturage barimo gutwika imodoka zayo kugirango batatane , abanye-Congo bakaba bashinja Monusco ubugambanyi bw’uko yahunze urugamba , ubwo M23 yasatiraga ikigo cya FARDC cya Rumangabo ngo igifate ndetse ik’ikigo kuri ubu kikaba kigenzurwa n’uy’umutwe wa M23.
Nyuma yitwikwa ry’iy’imodoka y’ingabo za Monusco , iz’ingabo za Monusco zikaba zaratangajeko zikuye mu mirwano ikomeje guhanganisha igisirikare cya FARDC n’umutwe wa M23 ukomeje kugenda ukubita inshuro ingabo za FARDC ndetse unanigarurira ibice byinshi bitandukanye iy’imirwano ikomeje kuberamo.
Ni mugihe UN yo itaragira icyo itangaza k’umwanzuro w’ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo (Monusco) wo kwikura mu mirwano ikomeje guhanganisha FARDC ndetse n’umutwe wa M23 , kuri ubu igisirikare cya FARDC kikaba kimeze nkaho aricyo cyo nyine gisigaye ku mirongo y’urugamba gihanganye na M23.