Home Amakuru Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo mu buryo busekeje , imbere y'isi yose...

Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo mu buryo busekeje , imbere y’isi yose yashinjije U Rwanda kwiba ingagi zayo

Ambasaderi wa Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo mu muryango wa abibumbye , mu nteko y’urusange yuy’umuryango yigaga ku kibazo cya Ukraine n’uburusiya , yongeye gushinja u Rwanda ko noneho ruri kwiba ingagi n’inguge z’iki gihugu cya Congo rukazita izarwo.

Kuri uyu wa gatatu ubwo ibihugu 193 biguze umuryango wa abibumbye byari byateranye ku ngingo yo kwamagana ko uduce 4 twari intara z’igihugu cya Ukraine , twaba intara z’igihugu cy’uburusiya nyuma y’amatora ya kamparampaka yabayeho iz’intara zisabako zaba uduce tw’uburusiya.

Muri iy’inteko ubwo Ambasaderi wa Congo mu muryango wa abibumbye yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga ku ngingo yari yahuje inteko , yongeye gushinja u Rwanda ikirego gishya kiza kiyongera kubyari bisanzweho birimo yuko u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 n’ibindi birego bitandukanye.

Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja , ubwo yarahahwe ijambo ngo agire icyo avuga ku ngingo inteko yuy’umuryango yaririho , yatunguye benshi bari mu cyumba cy’inteko ashinja u Rwanda ibirego bisanzwe ariko biba agahumamunwa nyuma yo kuvugako u Rwanda rusigaye rwiba ingagi n’inguge z’iki gihugu cya Congo rukazita izarwo.

Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja akaba yaratangiye avugako bizwineza ko u Rwanda rwari rwarigaruriye igihugu cya Congo mu mwaka 1998 kugeza mu mwaka 2003 , aho ngo rwasahuye umutungo kamere w’iki gihugu urimo n’ingagi ndetse n’inguge z’iki gihugu cya Congo.

Ubwo yasubizaga kuri iki kibazo gishya cya Congo , uwungirije Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango wa abibumbye , Robert Kayinamura , yagarajeko igihugu cya Congo gifite ibibazo bikigikurikirana kuva mugihe cy’ubukoloni aho buri gihe cyumvako ibibazo byacyo hari abandi babigiteza by’umwihariko igihugu cy’u Rwanda.

Bwana Robert Kayinamura yagize ati “mu myaka irenga 28 igihugu cy’u Rwanda gishinjwa ibirego nk’ibi buri munsi , iyo nta mazi ari Congo ni u Rwanda , iyo nta mashanyarazi muri Congo ni u Rwanda , iyo nta mihanda iri muri Congo ni u Rwanda , ati ni imyumvire y’ubukoloni dukeneye kurenga iyo myumvire tukajya mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo bikemuke ibibazo byo mu bihugu byacu “

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here