Mu gihugu cya Uganda , ku nshuro ya mbere icyorezo cya Ebola kigaragaye muri iki gihugu byatangajweko iki cyorezo cyahitanye umuntu wa mbere mu murwa mukuru w’iki gihugu , Kampala , mugihe iki cyorezo cya Ebola kimaze guhitana abagera kuri 19 muri iki gihugu cya Uganda.
Mu mujyi wa Kampala hakaba nta bantu bazwi umubare runaka wababa baranduye Ebola bari muri uy’umujyi ariko nyuma y’urupfu rw’uy’umuntu wahitanywe n’iki cyorezo bikaba byabaye nk’ikimenyetso simuziga cy’uko iki cyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira ahantu hose mu gihugu cya Uganda.
Nyuma y’uru rupfu mu mujyi wa Kampala abashinzwe ubuzima muri Uganda bakaba barongeye gusabako akarere ka garagayemo bwa mbere Ebola kashyirwa mu kato , ingingo Perezida Museveni yataye itwatsi avugako igihugu cye gifite ubushobozi bwo kurwanya Ebola hatarinze hagira agace gashyirwa mu kato.
Ni mugihe umugabo wahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu mujyi wa Kampala byatangajweko ashobora kuba yari yaranduye Ebola maze akaza guhunga nkuko inzego z’ubuzima mu gihugu cya Uganda zabitangaje ndetse ngo uy’umugabo akaba yari yahunze agiye gushaka abaganga ba gakondo kugirango bamuvure iki cyorezo cya Ebola.
Ni mugihe kandi Uganda ndetse n’ishami ry’umuryango wa abibumbye rishinzwe kwita kubuzima Oms bitegura kugerageza inkingo ibyeri za Ebola ikomoka mu gihugu cya Sudan mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo kuri ubu kimaze guhitana abagera kuri 19 muri iki gihugu cya Uganda muri 54 bamaze kucyandura.