Home Amakuru Eduard Bamporiki yakatiwe igifungo cy'imyaka 4 n'amande ya miliyoni 60 z'amafaranga y'u...

Eduard Bamporiki yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amande ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda

Bamporiki Eduard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco , urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 4 n’izahabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda , nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bwa musabiye igifungo cy’imyaka 20 n’izahabu ya miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri 2022 , akaba aribwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Eduard igifungo cy’imyaka 4 n’izahabu ya miliyoni 60 , rumuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Kungingo yo guhabwa ibihano bisubitse umunyamategeko wa Bamporiki Eduard yari yasabye urukiko , urukiko rukaba rwaravuzeko rwasanze guha Bamporiki Eduard ibihano bisubitse nta somo byaba bitanze , nk’umuntu wakagombye kuba ari ikitegerezo muri rubanda.

Bamporiki Eduard , akaba yari akurikiranweho ibyaha birimo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa , ubushinjacyaha mu rukiko bukaba bwari bwa musabiye igifungo cy’imyaka 20 ndetse n’amande ya miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nkuko biteganywa n’itegeko ry’u Rwanda ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha , bwana Bamporiki Eduard akaba azakomeza kuburana adafunze igihe azaba yajuririye ibi bihano ubutabera bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhaye.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here