Umuyoboro wa Gas Nord stream , usanzwe ukoreshwa mu kujyana Gas mu bihugu by’uburayi uyikuye mu gihugu cy’uburusiya kuri ubu igihugu cya Sweden cyatangajeko cyabonye umwenge wa kane , nyuma yiturika ry’uyu muyoboro ry’umvikanye muri iki cyumweru mu nyanja ya baritike.
Ubuyobozi bw’igihugu cya Sweden bushinzwe kurinda imipaka bwatangajeko kuri ubu umuyoboro wa Nord stream ufite imyenge 2 kuruhande rwa Sweden ndetse n’imyenge 2 kurundi ruhanda rw’igihugu cya Denmark , Nord stream ikaba igizwe n’imiyoboro 2 ihuza uburusiya n’ubudage , mu kujyana Gas iburayi.
Umuyoboro wa Nord stream , ukaba umaze igihe uteza ubushyamirane hagati y’uburayi (EU) n’uburusiya bikomotse ku bihano uburayi bwashyiriyeho uburusiya kubera intambara ya Ukraine , uburusiya nabwo bukaza kugabanya Gas bwahaga uburayi(EU) inyuze muri uy’umuyoboro wa Nord stream.
Igihugu cya Sweden kikaba cyaremejeko umwenge wa kane kuri uy’umuyoboro wa Nord stream wabonetse munsi y’inyanja ya baritike , nyuma y’uko kuwa gatatu tariki 28 Nzeri 2022 hari hamaze kuboneka imyenge igera kuri 3 kuri uy’umuyoboro wa Nord stream uca munsi y’inyanja ya baritike.
Umuryango wa NATO , mw’itangazo wasohoye ukaba waramaganye iturika ry’uyu muyoboro wa Nord stream ujyenzurwa n’ikigo cy’uburusiya cya Gazprom, uvugako iturika ry’uyu muyoboro wa Nord stream ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi gusa NATO ikaba yaririnze kubishinja igihugu cy’uburusiya.
Uburusiya na leta zunze ubumwe za America bakaba barahakanye kuba inyuma y’ibi bikorwa by’iturika ry’umuyoboro wa Nord stream uca munsi y’inyanja ya baritike ndetse America ikaba yarashinjwe kuba ariyo yari ifite ubugenzuzi bw’amazi umuyoboro wa Nord stream wangirikiyemo.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida Vladimir Putin w’uburusiya , Dmitry Peskov , akaba yaravuzeko igikorwa cy’iterabwoba nka kiriya cyo guturitsa umuyoboro wa Nord stream bigoye kwiyumvishako cyaba cyarabaye nta leta y’amahanga ibigizemo uruhare , ni mugihe akanama ka UN gashinzwe umutekano kw’isi kari buterane kuri uyu wa gatanu kagasuzuma neza icyabaye kuri uy’umuyoboro wa Nord stream ujyana gas mu burayi.