Home Mu Mahanga Kenya : Nyuma y'icyumweru kimwe habarurwa amajwi , William Ruto yabaye Perezida...

Kenya : Nyuma y’icyumweru kimwe habarurwa amajwi , William Ruto yabaye Perezida mushya w’igihugu cya Kenya

Nyuma y’icyumweru kimwe komisiyo y’amatora IEBC mu gihugu cya Kenya ibarura amajwi y’abakandinda bane bahataniraga kuyobora igihugu cya Kenya , byarangiye yemejeko William Ruto ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya yari ahanganyemo n’abandi barimo na Raila Ondinga.

Wafula Chebukati uyoboye komisiyo y’amatora mu gihugu cya Kenya , IEBC , akaba ariwe wemejeko ibyavuye mu matora bishyira imbere William Ruto nkuwa tsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya , William Ruto akaba yatsinze amatora n’amajwi 50.49%.

William Ruto nyuma y’uko byemejwe ko ariwe watowe nka Perezida w’igihugu cya Kenya , akaba yijeje abanya-kenya bose ko goverinoma ye izaba goverinoma y’abanya-kenya bose hatitawe ku bamutoye ntabataramutoye ndetse akaba yavuzeko yagiranye ikiganiro kuri telephone na Raila Ondinga bari bahanganye.

Ariko ni mugihe muri iki gihugu cya Kenya , hari impugenge mu byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma y’uko ibyavuye mu matora byemejwe n’abantu batatu gusa muri barindwi bari bagize iyi komisiyo y’amatora IEBC y’iki gihugu cya Kenya , abandi bane basigaye bakitandukanye nabyo.

Mu gihugu cya Kenya kuri ubu uruhande rw’abashyigukiye Raila Ondinga rukaba rukomeje ibikorwa by’urugomo bavugako habaye uburiganya muri ay’amatora y’umukuru w’igihugu , ariko ni mugihe kurundi ruhande rwa William Ruto bo bakomeje kubyina itsinzi , nyuma y’uko Ruto abaye umukuru w’igihugu cya Kenya.

Uruhande rwa Raila Ondinga rukaba rwatangajeko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Kenya bitazarangira gutyo , ndetse hakaba hakomeje kwibazwa impamvu abakomiseri bane muri barindwi bari bagize iyi komisiyo y’amatora IEBC muri iki gihugu cya kenya , batangarije itangazamakuru ko bitandukanyije n’ibizatangazwa ko byavuye mu matora.

Abakomiseri bane muri barindwi bari bagize komisiyo y’amatora muri Kenya , bitandukanyije n’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu byemejeko William Ruto ariwe watsinze.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here